AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rwamagana: Umuyobozi w’Akarere yirukanywe igitaraganya azira kwitwara nabi

Ku wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023, Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana ko mu Ntara y’Iburasirazuba yashyize hanze itangazo ryirukana Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Madamu Nyirabihogo Jeanne d’Arc azira mu Nama Njyanama azira kutuzuza inshingano ze uko bikwiye.

Itangazo ryasinyweho na Perezida w’ Inama Njyanama w’ Akarere ka Rwamagana Bwana Dr. Rangira Lambert riragira riti:  “Hashingiwe ku itegeko N° 065/2021 ryo ku wa 09/10/2021 rigenga Akarere , mu ngingo yaryo ya 28, ingingo ya cumi iteganya ko Umujyanama ava mu mwanya we  iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe Umujyanama.”

Rikomeza rigira riti: “Hashingiwe  kandi ku ngingo ya 11 y’ itegeko ryavuzwe haruguru iteganya ko Inama Njyanama ifite ububasha bwo guhagarika umujyanama witwara nabi cyangwa utuzuza inshingano ze.

Rigasoza rivuga riti: ” None ku wa 18 Nyakanga 2023 , Inama Njyanama idasanzwe y’ Akarere ka Rwamagana; yemeje ko Umujyanama Nyirabohogo Jean D’ Arc, ahagaritswe ku mwanya we w’ Ubujyanama mu nama Njyanama y’ Akarere ka Rwamagana.

Mbere yo gukurwaho ikizere na Njyanama y’Akarere Madamu Nyirabihogo muri Mata 2023 yatawe muri yombi muri dosiye ivugwamo umuherwe witwa Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai  wubatse Umudugudu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi wubakwa  Nyirabihogo yari Umuyobozi ufite inshingano zo kubikurikirana mu Karere ka Gasabo.

Nyirabihogo Jeanne d’Arc yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku wa 9 Ugushyingo 2022 ubwo hatorwaga komite nyobozi izayobora Akarere muri manda y’imyaka itanu bityo akaba yirukanywe ataranamara n’ umwaka ahawe izo nshingano.

Madamu Nyirabihogo Jeanne d’Arc

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger