AmakuruUtuntu Nutundi

Rwamagana: Umugabo yatunguye abantu ubwo yiteraga icyuma mu nda

Mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Fumbwe, haravugwa inkuru y’umugabo witwa Tuyishimire witeye icyuma munda ubwo yageragezaga kwiyambura ubuzima.

Aya mahano yabaye tariki ya 25 Nyakanga 2021 mu masaha ya nijoro, aho yabereye mu Kagali ka Nyagasambu, mu Mudugudu wa Rambura.

Nkuko amakuru dukesha Kigali today abivuga, uyu mugabo Tuyishimire yatashye mu masaha ya saa moya z’ijoro avuye kwirebera undi mugore yakundaga cyane maze ageze mu rugo iwe asezera ku mwana amubwira ko agiye ndetse ngo Imana izamubabarire arangije ahita yinjira mu cyumba agezemo ahita yitera icyuma mu nda.

Umugore wa Tuyishimire witwa Mukashyaka Rachel, yavuze ko ubwo hashiraga akanya umugabo we yinjiye mu cyumba batangiye kumva ari kuniha maze ahita ahamagara abaturanyi ngo baze bamutabare, ubwo bahageraga bahise binjira mu cyumba maze basanga umugabo yamaze kwitera icyuma hagati y’inda ndetse n’agatuza.

Mukashyaka yakomeje avuga ko bahise bihutira kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Nyagasambu ariko babona batabasha kumufasha bahita bamwohereza ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo abashe gukurwamo kiriya cyuma ndetse yitabweho hakiri kare kugira ngo ataza kubaca mu myanya y’intoki.

Uyu mugore Mukashyaka Rachel yatangaje ko ikintu atekereza cyaba cyatumye umugabo we ashaka kwiyahura ari ibibazo basanzwe bafitanye bijyanye nuko uyu mugabo afite undi mugore yikundira akaba yakundaga kujyayo ntatahe ari byo bakundaga gupfa.

Yagize ati” Ikibazo twari dufitanye nuko hari undi mugore afite akunda, rero yajyaga kumureba akamarayo iminsi kandi njyewe nari naramwemereye ko yajya agenda akajyayo yarangiza agataha kare ntakibazo gusa urebye ashobora kuba yiyahuye kuko yari yaranze kutureka twese kuko ngo yadukundaga twese cyane”.

Amakuru yatanzwe n’abaturage yavuze ko atari ubwa mbere uyu mugabo yari agerageje kwiyahura kuko yigeze no kubigerageza ariko akarokoka.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger