Amakuru ashushye

Rwamagana: Ubwiyemezi bw’umusore bwatumye ubukwe bwe bupfa ku munota wa nyuma

Baravuga ngo umusore utiyemeye ntarongora umusore ukomoka mu Karere ka Gatsibo yashatse gukoresha ubukwe nta mafaranga ahagije afite, bupfa ku munota wa nyuma, inshuti n’abavandimwe bamaze kugera aho imihango yose yari kubera.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018. Ibirori byo gusaba no gukwa bwapfubye bwari kubera muri Centre d’Accueile Sainte Agnès i Rwamagana nkuko Igihe dukesha iyi nkuru yabyanditse.

Bamwe mu bari babutumiwemo babwiye Igihe ko uyu musore n’umukunzi we basezeranye imbere y’amategeko mu biro by’Umurenge wa Rugarama, Akarere ka Gatsibo bahita berekeza aho hari kubera ibirori.

Bageze ahari kubera ibirori, ababutashye batunguwe no kumva umusore abwiye umuryango we ko nta kintu na kimwe mu bikinerwa mu gusaba no gukwa afite.

Umwe mu bari muri ubu bukwe utarifuje ko atangazwa amazina ye yagize ati “Nta kintu na kimwe yari yifitiye rwose, kandi yashakaga ubukwe buhenze, kuko n’ibicuba n’amasuka yo kwifashisha mu gusaba abo mu muryango we nibo bagiye babigura nyuma abageni n’abatumirwa bari muri Salle.”

Ibyo bimaze kuhagera, banasanze uyu musore nta nkoni n’ingofero byo guha sebukwe yaguze, nta n’impano yo guha nyirabukwe yari yazanye ku buryo umwe mu bo mu muryango we yahise atega igare ajya kubigurira mu mujyi wa Rwamagana.

Iby’ibanze nkenerwa bimaze kugurwa n’abisakasatse byihuse ngo ubukwe budapfuba, ahagana ku gicamunsi abashinzwe umutekano w’aho biyakirira (salle) bakinze amarembo kuko bari bataramara kwishyurwa amafaranga yo kuyikodesha.

Uretse salle, ibyabo byose imbwa zabirwaniyemo, umutangabuhamya avuga ko n’umugeni yageze aho yambarira, abura imyambaro kuko umusore atari yarangije kwishyura amafaranga ibihumbi 100 yasigayemo aho bakodesheje imyenda irimo iyo bajyanye gusezerana mu murenge.

Yagize ati “ Nyuma uwari wabakoreye decoration yaraje noneho abima undi mwenda w’ubukwe, umukobwa yari agiye kwambara ababwira ko awubaha ari uko bamwishyuye amafaranga yose bamusigayemo.”

Umukobwa akimara kumenya aya makuru yose y’uko salle yafunzwe, itorero gakondo ndetse n’abafotoraga nabo banzuye ko nta kindi kintu bari bwongere gukora nabo batishyuwe, yahise agwa igihumure bahita bamujyana igitaranganya kwa muganga, umusore asigara yumiwe.

Ibi bikimara kuba abari bambariye umusore bose n’abari batumiwe bahise bakwira imishwaro, banga igisebo ngo hatagira n’uwabafotora.

Umugeni yahise agwa igihumure kubera ubwiraririzi bw’umusore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger