Rwamagana: Ububiko bw’intwaro budacunzwe neza bushobora kuba intandaro y’iturika ry’ibisasu
Ubwo ni ubutumwa bwatanzwe ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2023 mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasozwa amahugurwa y’iminsi itanu ajyanye no kugenzura no gucunga umutekano w’ ububiko bw’intwaro nto n’amasasu.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ikigo cyo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba gishinzwe kugenzura intwaro nto n’amasasu (RECSA), yitabiriwe n’abagera kuri 24 bo mu nzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS).
Ubwo yasozaga aya mahugurwa, umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko ayo mahugurwa ategurwa hagamijwe kongerera ubumenyi n’ubushobozi abo mu nzego z’umutekano bakoresha intwaro mu kazi kabo ka buri munsi.
Yagize ati: “Gucunga neza intwaro ni ngombwa cyane kuko bifasha kuzamura umutekano, ituze n’umudendezo rusange hamwe no gukorera mu mucyo. Ububiko bw’intwaro budacunzwe neza bushobora kuba intandaro y’iturika ry’ibisasu bikomeretsa cyangwa bigahitana ubuzima ndetse no gusenya ibikorwaremezo n’ibikoresho n’ibikoresho bihenze.” Maze Asaba abasoje amahugurwa kuzakoresha neza ubumenyi bakuye mu mahugurwa kugira ngo imicungire y’ububiko bw’intwaro irusheho gukorwa neza kandi kinyamwuga.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri RECSA, Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’igenamigambi muri RECSA, yavuze ko zimwe mu ngamba zo gukemura ikibazo k’ikwirakwizwa ry’intwaro nto mu Karere ari ugucunga neza ububiko bw’intwaro hashyirwaho uburyo bw’imicungire y’intwaro zikoreshwa mu gihugu bukora neza.