AmakuruPolitiki

Rwamagana: Amasomo UNITAR imaze iminsi yigisha abapolisi, u Rwanda ruzayungukiramo iki?

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hasojwe amahugurwa y’ibyumweru bibiri ajyanye no kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.

Ni amahugurwa yateguwe mu bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’Ubushakashatsi (UNITAR).

Ubwo yayasozaga ku mugaragaro, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo wari uhagarariye Polisi, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi mu kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi buzabafasha gusohoza inshingano zabo mu butumwa bw’amahoro.

Yagize Ati: “Polisi y’u Rwanda ifite intego yo guharanira amahoro n’umutekano haba mu gihugu, mu Karere ndetse n’ahandi, inshingano ihabwa n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

Yakomeje agira ati:” Kugira ngo Polisi ibashe kubigeraho, ni uko igira abakozi bafite ubumenyi, ubushobozi n’ ikinyabupfura kandi bakora kinyamwuga. Niyo mpamvu rero hategurwa amahugurwa nk’aya kugira ngo abapolisi barusheho kuzamura urwego rw’ubumenyi n’imikorere.”

CP Munyambo yashishikarije abasoje amahugurwa guha agaciro ubumenyi bungutse babukoresha neza mu kazi kugira ngo barusheho gutanga umusaruro.

Ati: “Muri aya mahugurwa mwigiyemo amasomo menshi azabafasha gutoza abandi ku bipimo bigenderwaho ku rwego Mpuzamahanga, bityo bakazabasha kuzuza inshingano hirya no hino ku isi aho bazaba boherejwe. Mukwiye guhora mubizirikana kandi mugaharanira ko bikorwa kinyamwuga.”

Umwe mu barimu ba UNITAR, Eliane Maisonneuve, yashimiye abasoje amahugurwa ku mwete n’ubushake byabaranze mu gihe cy’ibyumweru bibiri bayamazemo, ashimira n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwakomeje kubaba hafi.

Yavuze Ati: ” Nk’abarimu natwe duhora twihugura, Kandi tukigira no kuri bagenzi bacu. Turashimira Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, bwakomeje gushyigikira aya mahugurwa kuva yatangira kugeza uyu munsi.”

Umwe mu basoje amahugurwa, Assistant Commissioner of Police (ACP) Eugene Mushayija, yavuze ko amahugurwa bamazemo iminsi akubiyemo ubumenyi budashidikanywaho ko bagiye kuba abarimu beza kandi buzabafasha guhugura abandi mu mashuri atandukanye ya Polisi.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger