Rwamagana: Abaturage bo mu mudugudu wa kabuye bavuga ko imizimu irikubatera amabuye n’amatafari
Mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Gabiro, akagari ka Cyanya,umudugudu wa Kabuye baravuga ko abaturage batewe ubwoba n’amabuye yatewe mu ngo zabo ariko ntihaboneke abayatera, bamwe bakavuga ko yaterwaga n’abazimu kuko baturiye irimbi.
Abatuye mu ngo zigera kuri 14 batuye muri metero ziri hagati ya 20 na 70 uvuye ku irimbi rusange rya Rwamagana bavuga amabuye yaterwaga ariko bashakisha aho aturuka ntibabone abayatera.
Umwe mu baturage ahagana saa kumi n’ebyeri z’umugoroba wo kuri uyu wa 5 Nyakanga 2021 yahamagaye umunyamakuru wa Bwiza ducyesha iyi nkuru, amubwira ko barimo baterwa amabuye mu ngo zose ziri mu isibo yabo.
Yagize ati: “Muze murebe turimo guterwa amabuye ariko ntabwo turabona abayatera. Twashakishije uyatera twamubuze”.
Mu minota 20 umunyamakuru yageze ahaterwa amabuye kuri uwo mugoroba, asanga koko amabuye arimo guterwa, abaturage barimo gushakisha ariko ntibabone abayatera.
Abaturage bahuriza ku kuba amabuye arimo amatafari abayatera babaye amayobera bagakeka ko aterwa n’abazimu kuko baturiye irimbi.
Umwe muri bo yavuze ko iyo baterwa n’abantu baba babafashe, ariko bababuze.
Yagize ati: “Abateye amabuye ari abantu baba bafashwe kuko byatangiye ku manywa habona ndetse mu kanya twahamagaye umuyobozi w’umudugudu arabyibonera”.
“Nta rugo rutatewemo amabuye kandi twashakisha ntitubone uyatera. Bishoboke ko abazimu bayateraga kuko turi hafi y’irimbi neza. Icyo tugiye gukora no ugusenga Imana ikaturinda aya mabuye”.
Ubuyobozi bwavuze ko bugiye gukurikirana icyi kibazo nk’uko byemezwa na Nsanzimfura Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro.
Yagize ati: “Ntabwo icyo kibazo twakimenye kuko abaturage ntibakitubwiye. Ariko tugiye kubikurikirana”.
Amakuru aturuka mu batuye muri aka gace avuga aya mabuye nta muturage yakomerekeje.
Umuyobozi w’isibo witwa Ntihabose Felecite ibuye we ngo ryamufashe ariko ntiyakomereka.