AmakuruPolitiki

Rutsiro:Umugore wahingaga yasanze ibisasu mu murima we

Umugore w’imyaka 39 wahingaga wo mu Karere ka Rutsiro n’umusore w’imyaka 18 watemaga igiti mu Karere ka Rutsiro batahuye ibisasu byo mu bwoko bwa gerenade bitandukanye, babimenyesha inzego z’umutekano ziza kubitwara ziranabituritsa.

Ibyo bisasu byagaragaraga ko bimaze igihe kinini mu butaka, Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abaturage kujya bigengesera igihe cyose babonye igisasu cyangwa icyuma badasobanukiwe, bakanirinda kugikoraho ahubwo bakabimenyesha inzego z’umutekano.

Uwo ugore witwa Manizabayo Vestine yagitahuye ubwo yahingaga mu murima uri mu Mudugudu wa Tawuni, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu, Akarere ka Rutsiro.

Uwo mubyeyi avuga ko yagitaburuye ubwo yakubitaga isuka akabona gerenade irazamutse ariko ngo bikaba byagaragaraga ko imaze igihe kinini mu butaka.

Akigitaburura, uwo mubyeyi yahise abomenyesha inzego z’ibanze n’iz’imutekano ziraza zirakihakura.

Umwe mu baturiye uwo murima wahuruye ubwo cyabonekaga, yagize ati: “Twabonye ari igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade gishaje, ahamagara inzego z’umutekano ,ziraza zikumira abantu kucyegera zinabasobanurira ububi bwacyo zirakijyana abaturage bataha.”

Yakomeje avuga ko inzego z’umutekano zabasobanuriye ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma icyo gisasu bagisanga mu murima, harimo kuba muri iki gihe cy’imvura gishobora gutakara kikamanurwa n’isuri.

Aho ni ho inzego z’umutekano zihera zisaba abaturage kugira amakenga, igihe baboneye ibyuma batazi bakirinda kubikinisha.

Undi muturage wari aho iyo gerenade yatahuwe, yavuze ko mbere yo kuyitegura habanje gushyirwa ikimenyetso babona kubaganiriza bababwira kujya bahinga bashishoza.

Ati: “Byadusigiye isomo ryo kujya duhinga dushishoza, icyo tubonye dushidikanyaho ntitujye kukigaragura ngo turareba icyo ari cyo ahubwo tugatanga amakuru inzego z’umutekano zikaza zikareba, zasanga atari igikoresho cyahungabanya umutekano umuntu agakomeza imirimo ye.”

Ku rundi ruhande, umusore w’imyaka 18 watemaga igiti mu murima w’umuturage utuye mu mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Shagasha, Umurenge wa Gihundwe, mu Karere ka Rusizi yabonye gerenade y’igiti izwi nka “Stick Hand Grenade”.

Na we akiyibona yahise atanga amakuru, abashinzwe umutekano baraza batwara icyo gisasu, nk’uko umwe mu baturage yabibwiye Imvaho Nshya.

Yagize ati: “Akikibona yatanze amakuru mu nzego zishinzwe umutekano ziraza zirakijyana, dusabwa kujya dutanga amakuru aho tubibonye hose tutabikinishije.”

Bibaye hatarashira icyumweru, nanone ubwo umuturage yari arimo ahinga mu Mudugudu wa Giseke, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke, watahuye umukebe (magazine) w’amasasu n’andi masasu 22 yari ukwayo.

Ibyo bisasu byose bigaragara ko bimaze imyaka myinshi mu butaka bishaje, bikaba bikekwa ko byahasizwe n’Interahamww ndetse n’Ingabo za Leta zatsinzwe (Ex-FAR) ubwo zahungiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu myaka 30 ishize.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Uburengerazuba SP Karekezi Twizere Bonaventure, yemeje aya makuru avuga ko iyo igisasu nk’icyo kibonetse, cyaba gishya cyangwa gishaje, umuturage aba atemerewe kugikoraho.

Ati: “Ayo makuru ni yo, ibyo bisasu byombi byaturikijwe n’izego zibishinzwe nyuma y’uko zibimenyeshejwe. Bituritswa mu rwego rwo kugira ngo bitaba byateza ibibazo abaturage. Umuturage ukibonye asabwa guhita abimenyesha inzego zibishinzwe atagicokoje.”

Yongeye kwihannangiriza cyane cyane abana batoragura ibyuma bishaje bajya kubigurisha kwitonda cyane, bakirinda gupfa gutoragura ibyuma byose batazi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger