AmakuruAmakuru ashushye

Rutsiro: Umwana w’imyaka 6 y’amavuko yakataguwemo ibice nyuma yo kwitaba Imana

Mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati. Akagali ka Cyarusera, hagaragaye umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko, aho wabonetse wakataguwemo ibice bitandukanye nyuma yo gupfa.

Uyu murambo w’uyu mwana w’umukobwa wabonetse tariki ya 6 Kanama 2021, aho amakuru ko uyu mwana yapfiriye mu nzira ari kujyanwa kuvurwa mu bavuzi gakondo nyuma yo kumara iminsi itatu arwaye bikekwa ko yarozwe nkuko amakuru dukesha umuseke abivuga.

Basabose Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushubati, yatangaje ko amakuru y’uyu murambo w’umwana wakataguwemo ibice nyuma yo kwitaba Imana ariyo ndetse babimyenye kuwa gatanu ndetse bahita batangira kubikurikirana ngo bamenye uwaba yarakoze ayo mahano yo gushinyagurira umurambo.

Basabose yaomeje avuga ko kuri ubu umuntu wakoze ariya mahano ndetse n’impamvu yaba yaratumye bikorwa gusa hakaba hakomeje gukekwa abantu bo mu muryango w’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 6 y’amavuko ndetse hakiyongeraho n’ abaturanyi babo.

Kugeza ubu umurambo wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse rijyanye n’ibyabaye, mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB rukirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane umuntu waba yarakoze aya mahano y’ubushinyaguzi.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger