Amakuru

Rutsiro: Umuganga yabyarije iwe umugore yateye inda birangira amupfiriyeho

Umuganga wo mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro yajyanye kubyariza iwe mu rugo umukobwa yari yarateye inda birangira ashizemo umwuka, nyuma yo kuva amaraso akamushiramo.

Mu cyumweru gishize aho uyu nyakwigendera witwa  Marie Claire Uwineza yafashwe n’inda agahita yerekeza ku kigo nderabuzima cya Bitenga aho uyu muganga yavuraga, bikarangira afashe icyemezo cyo kujya kumubyariza iwe mu rugo ari na ho yapfiriye nyuma yo kuva amaraso bikarangira amushizemo.

Iyi yari inda ya kabiri uyu mwangavu yari agiye kubyara.

Nyuma yo kubona ko uyu mukobwa yitabye Imana, uyu muganga witwa “Faustin” ngo yahise atoroka ku buryo nta n’umwe uzi aho aherereye magingo aya.

Aya makuru yanahamijwe na Uwiziyimana Vestine uyobora ikigo nderabuzima cya Bitenga uyu muganga yakoragaho, gusa yirinze kugira byinshi abitangazaho.

Aganira na Umuseke dukesha iyi nkuru yagize ati” ibyo koko byarabaye ariko ukeneye andi makuru wabaza izindi nzego zisumbuyeho kuko biracyari mu iperereza”.

Nimughe kandi Rutayisire Deo uyobora umurenge wa Ruhango iri bara ryabereyemo avuga ko umuganga wabyaje Uwineza bikamuviramo urupfu yagerageje gusibangaya ibimenyetso, gusa ngo icyatumye bamukeka ngo ni uko yahise atoroka abonye umukobwa apfuye.

Abavandimwe ba nyakwigendera bo basanga bibabaje cyane kubona uyu muganga yarafashe urugo rwe akaruhindura urwererero.

Uwineza watewe inda akiri umwangavu asigiye nyina umubyara abana babiri harimo nuwo yapfuye amaze kubyara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger