Amakuru

Rutsiro: Umugabo yagiye kwandikisha umwana ku murenge ahita atabwa muri yombi

Umugabo wo mu Murenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa ku biro by’Umurenge ubwo yari agiye kwandikisha umwana nyuma y’uko inzego zisanze uwo bamubyaranye atujuje imyaka 18 y’ubukure.

Uyu mugabo witwa Niyobuhungiro Félix yafashwe itariki 10 Kanama 2021 ubwo yajyaga kwandikisha umwana wavutse, barebye mu irangamimerere ubuyobozi busanga uwo babyaranye yaratewe inda atarageza imyaka y’ubukure.

Amategeko y’u Rwanda agena ko ukoze imibonano mpuzabitsina n’umwana utaruzuza imyaka 18, aba amusambanyije ndetse ugakurikiranwa n’amategeko.

Niyobuhungiro akurikiranyweho gutera inda umwana w’imyaka 16 agahita amugira umugore.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, Uwamariya Clemence, avuga ko Niyobuhungiro yatawe muri yombi kubera gusambanya umwana akanamutera inda.

Ati “Afunzwe kubera ko yaje kwandikisha umwana kandi yarateye inda umwangavu utagejeje ku myaka y’ubukure”.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Musasa buvuga ko umwana na nyina basubiye iwabo mu gihe amategeko agomba gukurikirana Niyobuhungiro, kuko yateye inda umukobwa ufite imyaka 16.

Ikibazo cyo gusambanya no gutera inda abakobwa b’abangavu, kimaze igihe kivugwa mu Rwanda kandi bikagira ingaruka ku bana basambanywa harimo no gutwara inda z’imburagihe.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko imibare y’abangavu baterwa inda z’imburagihe igenda izamuka uko imyaka ishira.

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger