Rutsiro : Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney yasangiye ifunguro ry’amanywa n’abanyeshuri (+AMAFOTO)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, we n’itsinda ayoboye bagiriye uruzinduko mu Ntara y’Iburengerazuba aho kuri uyu wa Kane yasuye akarere ka Rustiro asubira ibikorwa bitandukanye bigize aka karere.
Minisitiri Gatabazi Jean Marie Vianney ageze mu karere ka Rustiro yakiriwe na Mayor Murekatete Triphose aho bagiye gusura ibikorwa remezo bitandukanye biri mu karere.
Nyuma yo gusura icyicaro cya pariki ya Gishwati Mukura mu murenge wa Kigeyo, Minisitiri Gatabazi ari kumwe na Mayor wa w’akarere ka Rutsiro Murekatete n’inzego z’umutekano basuye uruganda rw’ubuki aho ubuyobozi bw’uruganda buri bwasobanuye imikorere yarwo.
Mu mafoto yakaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga yarekanaga bimwe mu bikorwa uyu muyobozi yasuye ageze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kinihira yahisemo gusangira ifunguro rya saa sita.
Minisitiri Gatabazi yasanze aba banyeshuri uyu munsi bateguriwe ifunguro rigizwe n’umuceri n’ibishyimbo.
Amafoto n’amashusho yashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu agaragaza Minisitiri Gatabazi ari kwarurira no gusangira n’aba banyeshuri.
Leta y’u Rwanda kuva mu 2014, yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire nta n’umwe uguye isari.
Nyuma yaho mu 2020, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iteganya kuvugurura no kunoza iyi gahunda no koroshya uburyo ibigo by’amashuri bihabwa amafaranga byifashisha.
Twabibutsa ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022, Guverinoma yakoresheje miliyari 27 Frw mu kwagura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri by’umwihariko abo mu y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Nonaha: Minisitiri wa @RwandaLocalGov Bwana Gatabazi Jean Marie Vianney ageze mu karere ka #Rutsiro. Yakiriwe na Mayor Murekatete Triphose aho bagiye gusura ibikorwa remezo bitandukanye biri mu karere. @RwandaWest pic.twitter.com/4cgUbeNKGY
— Rutsiro District (@RutsiroDistrict) January 20, 2022