Rutsiro: Inkuba yakubise umuryango wose harokoka uruhinja
Muhawenimana Samuel w’imyaka 27 n’umugore we witwa Nyiramasengesho Verene w’imyaka 25, bakubishwe n’inkuba ubwo bari baryamye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 08 Kanama.
Mu Mudugudu wa Gisunzu, Akagari ka Rurara mu Murenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, inkuba yakubise umuryango ihitana umugabo n’umugore we mu gihe uruhinja rw’imyaka ibiri rwayirokotse.
Aba bombi bari baryamye hamwe n’umwana wabo muto w’imyaka ibiri ariko we ntiyapfuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushonyi, Mwenedata Jean Pierre, yemeje aya makuru avuga ko imirambo y’aba bombi itegerejwe kujyanwa mu Bitaro bya Murunda ngo ibanze ikorerwe isuzuma.
Ati “Amakuru yamenyekanye mu gitondo ubwo umwana wabo wari uryamye mu kindi cyumba witwa Uwituze Daniel w’imyaka itandatu yabyutse abona batakinguye ajya gutabaza abaturanyi basanga bashizemo umwuka.”
Yasabye abaturage kurushaho kwirinda inkuba bacomokora ibikoresho by’ikoranabuhanga, bakirinda kubikoresha igihe cyose imvura irimo kugwa no kwibuka gushyira imirindankuba ku nzu zabo.
Ba nyakwigendera basize abana babiri b’imfubyi ndetse ubuyobozi bugiye kureba uko hari umuntu wo mu muryango wabo wabasigarana.
Kumenyesha
Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452
Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour