Rutsiro: Abakozi bo mu Karere bagiye kumara amezi abiri badahembwa
Abakozi bo mu karere ka Rutsiro bavuze ko bagiye kumara amezi abiri badahembwa. Ngo byatumye imyenda iba myinshi kandi bamwe bafitiye za banki imyenda. Bavuga ko baheruka umushahara wo muri Gicurasi, 2019. Ubuyobozi bw’akarere bukaba buvuga ko byatewe n’ingengo y’imari.
Abakozi bavuga ko bahuye n’igihombo gikomeye haba ku bafite amadeni muri za banki ndetse n’imibereho mu miryango yabo.
Ngo hari amadeni bafashe kugira ngo imiryango yabo ibone ibiyitunga.
Bemeza ko amadeni ya banki yabaye menshi kandi n’ibirarane byabaye byinshi ku buryo kubyishyura bizabagora.
Umwe muri bo utashatse ko dutangaza amazina ye avuga ko nta kizere cy’uko bazahabwa amafaranga y’uko kwezi kuko ubu bageze mu ntangiriro y’ingengo y’imari nshya ya 2019/2020.
Emerence Ayinkamiye uyobora aka Karere yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko abakozi bazishyurwa bidatinze.
Ati: “Byose byatewe n’ingengo y’imari. Iki kibazo tuzagikemura muri uku kwezi bazahembwa amezi abiri.”
Si kenshi mu bigo n’inzego bya Leta haboneka ikibazo cy’abakozi barenza ukwezi hakinjiramo ukundi badahembwe kandi basanzwe ku rutonde rw’abahembwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro ntibwashatse kuvuga byinshi ku kibazo cyatumye abakozi b’Akarere badahembwa amezi akaba agiye kuba abiri.