Rutsiro: Abakozi babiri bashinzwe umutekano w’ibitaro bakurikiranywe kwivugana umurwaza
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwataye muribyombi abakozi babiri bashinzwe umutekano ku Bitaro bya Murunda bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa wo mu Karere ka Rutsiro wasanzwe mu gihuru yapfuye mu buryo budasobanutse.
Abafunzwe basanzwe bakorera sosiyete ishinzwe umutekano w’Ibitaro bya Murunda naho umukobwa wishwe yitwa Nirere Florence akaba akomoka mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Nyakarera.
Bivugwa ko yishwe mu ijoro ryo ku wa 9 Gashyantare 2022, umurambo we ukaza kubonwa n’umusaza wari ugiye kwahirira amatungo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Gashyantare 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Icyizihiza Alida yemeje aya makuru atangaza ko abasekirite babiri bakekwa bamaze gutabwa muri yombi.
Ati “Amakuru y’urupfu rwa Nirere twayamenye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tuyahawe n’umuturage, natwe duhamagaza RIB ngo ize ikore iperereza. Babiri bakekwa batawe muri yombi bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe ku Bitaro bya Murunda.”
Amakuru aturuka mu baturage b’ahabereye icyaha avuga ko abo basekirite nyuma yo gufatwa umwe yiyemereye ko yajyanye uwo mukobwa iwe bakararana, akaza kumererwa nabi akitaba Imana nuko afata icyemezo cyo kujya kujugunya umurambo.