Rutamu yahagaze ku ijambo rye asezera mu itangazamakuru ajya mu bindi
Rutamu Elie Joe wamamaye mu biganiro by’imikino ku ma radiyo atandukanye hano mu Rwanda yamaze gusezera burundu mu mwuga w’itangazamakuru ahita yerekeza mu mahanga.
Mu minsi ishize ubwo habaga imikino y’igikombe cy’Isi Rutamu wari usanzwe akora kuri Radio1 iyoborwa na KNC yatangaje ko Messi n’ikipe ya Argentine ni badatwara igikombe cy’Isi azasezera ku kazi ke yakoraga, ahisemo gusezera kuko Argentine yahise isezererwa n’Ubufaransa bunegukana iki gikombe butsinze Croatia ku mukino wa nyuma.
Rutamu yamaze gusezera ubuyobozi bwa Radio1, hari amakuru aturuka ku nshuti za hafi za Rutamu avuga ko yamaze kwerekeza hanze aho yagiye gushaka ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga akabyiga nk’ushaka kubikora by’umwuga akazajya agurisha abakinnyi mu makipe atandukanye.
Ishuri ashaka kwiga rishobora kuzaba muri kimwe mu bihugu by’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nubwo nyir’ubwite yagiye bucece nta numwe abitangarije.
Rutamu yanyuze kuri Radio Flash, Isango Star aho yavuye kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we na Rugimbana Theogene bajya kuri Radio1 Rutamu avuye kuri radiyo Rwanda mu gihe Rugimbana Theogene yari avuye kuri radio 10.