AmakuruImikino

Rutahizamu w’Umunya-Ghana wari utegerejwe na Rayon Sports yageze i Kigali

Umunya-Ghana Frederick Boateng  wakiniraga Asante Kotoko y’iwabo, yamaze kugera i Kigali hano mu Rwanda aho aje kumvikana n’ikipe ya Rayon Sports kugira ngo basinyane amasezerano yo kuyikinira.

Mu minsi mike ishize ni bwo amakuru y’uko uyu rutahizamu ashobora kuza muri Rayon Sports yatangiye gucicikana. Bivugwa ko Boateng uyu bigaragara ko ari umusore w’ibigango aje gusimbura mwene wabo Michael Sarpong ukomeje kwifuzwa n’amakipe atandukanye ya hano mu karere.

Boateng w’imyaka 25 y’amavuko, yatandukanye na Asante Kotoko yari amazemo umwaka umwe nyuma yo kubura umwanya wo kubanza mu kibuga. Byatumye atandukana n’iyi kipe atarangije amasezerano yari afitanye na yo, dore ko bari barasinyanye imyaka ibiri.

Muri Mata uyu mwaka ubwo yatandukanaga n’iriya kipe, yamusabye kuyisubiza imyambaro yayo yose yari yaramuhaye ibintu uyu mukinnyi yabwiye itangazamakuru ryo muri Ghana ko byamubabaje cyane.

Mu gihe uyu mukinnyi yaba yumvikanye na Rayon Sports, yahita imwongera mu bakinnyi bayo akazatangira gukoreshwa mu mikino y’igikombe cy’amahoro.

Frederick Boateng(Iburyo) yamaze kugera i Kigali.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger