Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda waguzwe akayabo muri Al Ahly Tripoli, yahawe nimero azambara
Rutahizamu ufite ubwenegihugu bw’u Rwanda akaba umukinnyi mpuzamahanga wakinaga mu ikipe ya As Vita Club, Daddy Birori yamaze guhabwa nimero azambara nyuma yo kugurwa n’ikipe ya Al Ahly Tripoli yo muri Libya aho yaguzwe akayabo k’amadorali y’Amerika.
Uyu ni Dady Birori waguzwe ibihumbi magana abiri [200, 000] by’amadorali ya Amerika ni asaga Miliyoni ijana na mirongo itandatu z’amafaranga y’u Rwanda (160 0000 0000frw). Uyu musore yamaze kwerekwa abafana ba Al Ahly Tripoli aho yanahawe nimero 29 azajya yambara . Dady Birori yavuye mu ikipe ya VIta Club yatozwaga na Jean-Florent Ikwange Ibengé uyu musore kandi yanakinanye na Sugira Ernetse muri iyi kipe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu mukinnyi wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi nyuma ibijyanye n’ibyangombwa bye bikaza kubamo urujijo bikanatuma ikipe y’igihugu Amavubi ihanwa na CAF , yasinye amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo mu barabu.
Daddy Birori uzwi cyane nka Etekiama Agiti Tady muri Congo, azajya ahembwa buri kwezi ibihumbi icumi by’amadorali y’Amerika (10000 USD) ni arenga Miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8000000frw).
Daddy Birori ni umukinnyi wakoreye byinshi abanyarwanda nyuma yuko yatumye u Rwanda ruhanwa muri 2014. Aha u Rwanda rwari rumaze gusezerera Congo Brazaville mu mikino nyafurika.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Congo Brazzaville ryahise ryandikira CAF ritanga ikirego cy’uko umukinnyi w’Amavubi witwa Daddy Birori akinira ku byangobwa byinshi biriho igiye yavukiye ndetse n’amazina bitandukanye, risaba ko u Rwanda rwaterwa mpaga bityo Congo Brazzaville ikaba ariyo ikomeza mu cyiciro cy’amatsinda ariho u Rwanda Rwari rugeze .
Nyuma yo kwakira ikirego cya Congo Brazzaville, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika ryaragisesenguye ndetse rinatumiza nyirubwite Birori i Cairo ku cyicaro cyaryo kwisobanura, maze ku wa gatatu tariki ya 13/8/2013 rifata icyemezo ndetse cyo kumuhagarika mu marushanwa yose nyafurika mu gihe hagikorwa iperereza. Nyuma y’iperereza u Rwanda narwo rwarahanwe maze rurasezererwa.