AmakuruImikino

Rutahizamu Eden Hazard yanze gusaza yanduranya inkweto ayimanika hakibona

Rutahizamu Eden Hazard wamenyekanye cyane ubwo yakiniraga ikipe ya Chelsea yo mu gihugu cy’Ubwongereza yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w’amaguru ku myaka 32 gusa.

Nyuma yo kuva muri Real Madrid mu mpera za shampiyona ishize adahagaze neza,Hazard yashatse indi kipe arayibura kugeza uyu munsi tariki ya 10 Ukwakira 2023 ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko ahagaritse umupira.

Mu butumwa burebure yashyize hanze,Eden Hazard yagize ati: “Ugomba kwiyumva ubwawe kandi ugahagarika mu gihe gikwiye.

Nyuma y’imyaka 16 n’imikino irenga 700 nakinnye,nahisemo guhagarika umwuga wanjye wo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.

Nashoboye kugera ku nzozi zanjye, nakinnye kandi nishimira ku bibuga byinshi ku isi.

Mu kazi kanjye, nagize amahirwe yo guhura n’abatoza bakomeye ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye benshi – ndashimira buri wese muri ibyo bihe bikomeye, nzabakumbura mwese.”

Hazard wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri Premier League, PFA Players’ Player of the Year in 2015, yongeyeho ati: “Ndashaka kandi gushimira amakipe nakiniye: LOSC, Chelsea na Real Madrid; kandi ndashimira RBFA kuba narahamagawe mu Bubiligi.

Ndashimira byimazeyo umuryango wanjye, inshuti zanjye, abajyanama banjye ndetse n’abantu banshyigikiyee mu bihe byiza n’ibibi.

Nsoje mbashimira cyane,mwebwe bafana banjye, bankurikiranye muri iyi myaka yose ndetse no kunshyigikira aho nakinnye hose.

Ubu ni igihe cyo kwishimana n’abo nkunda kandi nkajya mu buzima bushya. Reka duhurire hanze y’ikibuga nshuti zanjye.”

Hazard w’imyaka 32, yinjiye muri Real Madrid avuye muri Chelsea muri 2019 kuri miliyoni 89 z’ama pound, ariko yakinnye imikino 54 gusa muri iki gihangange cyo muri Espagne, harimo itandatu gusa mu mwaka w’imikino 2022-23.

Hazard yahamagawe inshuro 126 mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi,akaba yaratsinze ibitego 33 kuva mu 2008.Yafashije ikipe kurangiza ku mwanya wa 3 mu gikombe cy’Isi 2018.

Hazard yari inkingi fatizo y’ikiragano cya zahabu bubatse kuva mu 2002.

Hazard yamaze imyaka irindwi akinira Chelsea aho yatsinze ibitego 110 mu mikino 352 afasha The Blues gutwara ibikombe bitandatu, birimo ibikombe bibiri bya Premier League.

Nyuma yo gufasha Chelsea kuzamura Europa League muri 2019, Hazard yinjiye muri Real Madrid, ariko imvune zatumye agaragara inshuro 54 gusa mu myaka 3.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger