Rutahizamu Christian Atsu wari waraburiwe irengero yabonetse yapfuye
Nyuma y’igihe gishize hatangajwe ko Rutahizamu Christian Atsu yaburiwe irengero, umuhagarariye yatangaje ko bashyize babona umurambo we nyuma y’igihe kinini bamushakisha mu bikuta by’inzu yabagamo byasenywe n’umutingito wibasiye Turkiya na Siriya,
Rutahizamu Christian Atsu yabonetse yapfuye ari munsi y’ibisigazwa by’iyi nzu yabagamo yasenwe n’umutingito mu minsi isaga 10 ihise.
Uyu yabaga mu majyepfo ya Turkia aho yakiniraga ikipe ya Hatayspor yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu.
Uhagarariye Atsu wakiniye amakipe nka Chelsea FC na Newcastle witwa Murat Uzunmehmet yagize ati “Umurambo wa Atso wabonetse mu bisigazwa.Kugeza ubu ibintu byinshi biri gusohorwa.Telefoni ye nayo yabonetse.”
Atsu yagombaga kuva muri aka gace mbere y’uyu mutingito ariko umutoza wa Hatayspor,kuwa Gatanu yavuze ko uyu mukinnyi yahisemo kugumana n’ikipe nyuma yo gutsinda igitego cy’intsinzi mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona batsinda Kasimpasa.
Ku myaka 31 y’amavuko gusa,Atsu agiye agifite byinshi byo gukora muri ruhago cyane ko yari akiri muto.
Atsu watijwe na Everton, yageze muri Hatayspor muri Nyakanga 2021 avuye mu ikipe yo muri Saudi Arabia yitwa Al-Raed.
Yatsinze igitego cyo ku munota wa 97 ubwo ikipe ye yatsindaga Kasimpasa ku cyumweru,tariki ya 5 Gashyantare,amasaha make mbere y’uko umutingito mubi cyane ukubita ahagana saa kumi za mugitondo zo ku wa Mbere,tariki ya 06 Gashyantare.Ubu umaze guhitana abarenga ibihumbi 30.