AmakuruPolitiki

Russia yatangiye gukora iperereza kuri USA mu gukwirakwiza COVID-19 ku Isi

Mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Vladimir Putin yavuze ko Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangiye gukora iperereza ku ruhare rw’Ishami Mpuzamahanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ryita ku buzima (USAID) mu kurema no gukwirakwiza virus ya Covid-19 ku Isi.

Mu Kiganiro n’itangazamakuru, Lt Gen Igor Kirillov ukuriye urwego rushinzwe kwita ku bikomoka ku Butabire n’ibinyabuzima Gisirikare cy’u Burusiya na we yashinje USA gushinga za Laboratwari zikora virus zikomoka ku binyabuzima muri Ukraine.

Akomeza avuga ko binyuze mu ishami ryayo USAID Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifashishije izo Laboratwari, zanabashije gukora ubushakashatsi no kugerageza izo Virus inshuro zirenga 16 000 zose mu buryo butemewe n’amategeko hifashishijwe amaraso na za Serum, aho byakurwaga muri Ukraine byerekeza muri Amerika no mu bindi bihugu by’u Burayi.

Lt Gen Kirillov akomeza asobanura ko amagambo yavuzwe na Jason Crow umwe mu bagize komite ishinzwe iperereza n’umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko ya USA, wabwiye Abanyamerika ko mu minsi iri imbere DNA zabo zishobora kujya zikoreshwa mu bushakashatsi bugamije gukora itwaro zikomoka ku binyabuzima yatumye Minisiteri y’Ingabo z’ u Burusiya Itangira gushishoza ku nkomoko cyangwa icyateye Covid-19

Yagize ati “dushingiye ku bushake bwa USA n’Amagambo ya Jason Crow bagaragaje mu gukora ubushakashatsi burebana na Virus n’intwaro zikomoka ku binyabuzima, byatumye natwe dufata intambwe ya mbere mu gushaka icyateye icyorezo cya Coronavirus n’uruhare rw’Inzego z’Igisirikare cya USA zishwinzwe ibinyabuzima mu kugikwirakwiza.”

Kugeza ubu u Burusiya bugaragaza Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze mu ishami ryayo USAID muri Ukraine, kuba ariyo yakoze ndetse igakwirakwiza Virus ya Covid-19 nk’uko biheruka gukomozwaho na Lt Gen Korillov wahuje neza imvugo ya Proffesseur Jeffry Sachs na we wavuze ko Virus ya Covid-19 ishobora kuba yarakorewe muri Laboratwari hashingiwe ku byo USA yari imaze kugeraho mu bushakashakatsi bwa za Virus n’ikoranabuhanga rishingiye ku binyabuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger