Russia: Nyuma y’uruzinduko rw’umukuru w’igihugu, Minisitiri w’Ingabo z’Ubushinwa yasuye Uburusiya
Ejo ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 mu Murwa Mukuru w’Uburusiya Moscou, Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahuye na Minisitiri w’Ingabo z’Ubushinwa Li Shangfu maze baganira ku guhuza imikoranire mu bya gisirikari bise ubufatanye butagira iherezo “no limits partnership.
Minisitiri w’Ingabo z’Ubushinwa asuye Uburusiya nyuma y’uko mu kwezi gushize Perezida w’ubushinwa Xi Jinping nawe yabusuye. Ubushinwa n’ Uburusiya bwagiranye ubufatanye mu gukomeza ubukungu bwabyo, Politiki n’igisirikare. Hari amafoto agaragaza Putin arimo gusuhuzanya na Minisitiri w’ Ingabo w’ Ubushinwa maze byarangira bagahita bicarana ndetse na Minisitiri w’Ingabo w’Uburusiya Sergei Shoigu nawe yari ahari.
Mu gihe Ubushinwa burimo gukomeza guhamya umubano wabwo n’Uburusiya ariko hari amakuru ikinyamakuru nbc news cyatangaje avuga ko ku wa Gatanu hari Umusirikari ukomeye wo mu Ngabo za Ukraine wavuze ko bakomeje kubona umubare munini w’ibikoresho by’Ubushinwa mu ntwaro z’Uburusiya birigukoreshwa mu ntambara yo muri Ukraine. Nyamara nubwo yabivuze gutyo Ubushinwa bwabihakanye bwivuye inyuma buvuga ko nta bikoresho bya gisirikari bwohereje mu Burusiya.
Si Abasirikari ba Ukraine bashinja Ubushinwa kohereza intwaro Uburusiya kuko n’Umuryango wo gutabarana mu bya gisirikari (Nato) na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bamye bagaragaza ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko Ubushinwa bwohereza intwaro mu Burusiya.
Mu ruzinduko rwa mbere akoreye hanze y’igihugu ke kuva yaba minisitiri w’Ingabo yavuze ko muri iki gihe ubufatanye hagati y’Uburusiya n’Ubushinwa mu bya gisirikare buri ku rwego rwiza cyane ndetse buri no kugarura umutekano mu karere.
Leta y’Ubushinwa mu Cyumweru gishize yari yatangaje ko mu rugendo Li azakorera mu Burusiya azahura n’abasirikari bakuru ariko ntabwo bari bigeze bavuga niba azahura na Putin. Minisitiri w’Ingabo w’Ubushinwa yafatiwe ibihano azira kugura indege y’Intambara yakozwe n’Uburusiya.