Amakuru

Russia: Leta y’ Uburusiya iraregwa gufunga Umunyamakuru w’Umunyamerika

Urwego rushinzwe umutekano rw’u Burusiya rwataye muri yombi umunyamakuru w’Umunyamerika Gershkovich, ukekwaho gutatira Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika maze urukiko rumusabira gufungwa by’agateganyo kugeza ku ya 29 Gicurasi.

Evan Gershkovich ni umunyamakuru w’umunyamerika ukorera  Ikinyamakuru cya Wall Street ufite imyaka 31, yabaga mu Burusiya ariko agatanga raporo kuva mu 2017, mbere yakoreraga Ikinyamakuru Moscou Times nyuma aza gukorera Agence France-Press, ariko hanyuma yaje kwemererwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya gukora nk’umunyamakuru mu Burusiya.

Nubwo iki Kinyamakuru cya Wall Street Journal gihakana aya makuru kivuye inyuma ariko ibirego nk’ ibi bigendanye n’umutekano birakomeye cyane kuri Gershkovich.

Abashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burusiya barengera abantu bashinjwa icyaha cy’ubugambanyi n’ubutasi ni nabo bavuga ko ifatwa rya Gershkovich rije ari ryo  rya mbere  mbere muri Guverinoma y’Uburusiya hatawe muri yombi umunyamakuru w’umunyamahanga imujijije ubutasi mu bihe bya nyuma ya Leta y’ Abasoviyeti.

Umwaka ushize, urukiko rwo mu Burusiya rwakatiye umunyamakuru ukomeye w’Uburusiya Ivan Safronov igifungo cy’imyaka 22 muri gereza ashinjwa icyaha cy’ubugambanyi.

Ifatwa rya Gershkovich rije mu gihe leta y’Uburusiya yagabye igitero simusiga  muri Ukraine muri Gashyantare 2022. Ivugurura ry’amategeko ahana ryemejwe mu 2022 ritanga ubusobanuro k’ “ubutasi” ko bukubiyemo gukusanya, kubika, no guhererekanya amakuru ku  banzi ashobora gukoreshwa mu kurwanya ingabo z’Uburusiya cyangwa izindi nzego za Leta mu gihe cy’intambara zitwaje intwaro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger