AmakuruAmakuru ashushye

Rusizi:mu kirwa cya nkombo ubuzima ntibworoshye kubera gahunda ya guma murugo

Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yoroheje ingamba zikaze zari zarafashwe murwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya corona virus mu Rwanda abaturage batuye mu karere ka Rusizi bagumye muri gahunda ya guma murugo, abatuye mu murenge wa Nkombo baravuga ko bafite ikibazo cy’aho guhahira.

Abatuye mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi, baravuga ko kuba bari muri gahunda ya Guma murugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya corona virus, ntacyo bitwaye kuko aruburyo bwo kubungabunga ubuzima bwabo. Gusa nubwo bari kwirinda, bafite ikibazo cyo kubona amafunguro

Bavuga ko ubusanzwe Bahahira i Kamembe no mu murenge wa Nkaka, kandi bakagenda bakoresheje ubwato none bakaba  batemerewe kuva mu rugo.

Bakomeza bavuga ko agace batuyemo utagahingamo imyaka ngo yere, bavuga kandi ko n’abacuruzi ari bacye cyane kandi nabo kugeza ubu batemerewe kujya kurangura.

Umuturage waganirije umunyamakuru wa teradignews yagize ati”erega kuba turi mu rugo ntacyo byari  bitwaye, ahubwo ikibazo n’ukubona ibiribwa, kuko ubusanzwe tubona ibidutunga ari uko dufashe ubwato tukajya mu mujyi wa kamembe cyangwa ahandi. Ubu rero turibaza ukuntu tuzabaho muri ibi bihe bitoroshye.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yavuze ko bari gushaka uko bavugana n’abikorera muri ako gace kugira ngo bajye bahahira abaturage, kuko ntabwo abaturage bose bafata ubwato ngo bagende mu wundi murenge kandi ikigamijwe ari ukubarinda ko hagira uwandura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger