AmakuruUbukungu

Rusizi:Hari aborozi bagaragaza ko batakibonera intanga ku gihe kuko hari n’izipfira mu nzira

Abakora muri serivice z’ubuzima ndetse n’aborozi b’ingurube mu karere ka Rusizi bavuga ko bahuriye ku kibazo cyo kutabona serivise zitangwa na Drone zirimo iz’amaraso yo guha abarwayi bayakeneye ndetse no kwegerezwa intanga zo kubangurira ayo matungo yabo.

Kugeza ubu Drones zikwirakwiza amaraso agenewe akarere ka Rusizi ziyageza ahitwa mu Gisakura mu Karere ka Nyamasheke, mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe akahavanwa n’imodoka ikoresha igihe kingana n’isaha.

Abahanga bo ku bitaro bya Mibirizi bagaragaza kuba Drones zizana amaraso zitabasha kugera kuri ibi bitaro, hari ubwo bibagora kuramira ubuzima bw’ababagana bikarangira batanze serivise mbi.

Umwe ati:”Sintekereza ko hari umurwayi wapfuye kuko yabuze umuganga umubaga Ibyo byo ntabyo, ibindi byaba bikomoka ku itangwa ry’amaraso ku kurwayi uyakeneye Kandi amaraso akaba aturuka kure, urumva niba duhamagaza amaraso kuva i Muhanga niho yaturukaga, ntabwo Drone iribuze kutugeraho hano, uribuze gufata imodoka yirukanka cyane ijye kuyafata mbere yavaga i Kibogora, kuva hano uhagera byibuze bitwara amasaha abiri wumve igihe imodoka irakoreshereza amasaha abiri kandi umuntu bamungejejeho arembye ubwo yamaze guturika bisaba byibuze iminota itarenze 10 kuba ngezemo bahagaritse n’ahari kuva ngaho ibaze kubona amaraso nyuma y’amasaha abiri”.

Kuba Drones Kandi zitabasha kugera mu Karere ka Rusizi binagira ingaruka ku borozi b’ingurube bo muri aka karere ngo kuko kugerwaho n’intanga zo kubangurira amatungo yabo bibabera imbogamizi ngo kuko zibageraho zihenze rimwe na rimwe zangiritse bikadinduza ubworozi bwabo.

Bagira bati:” Kuri ubu intanga zirikutugeraho zihenze cyane kubera ko umukotari ujya kuzivana hariya ku kigo ubwe ahembwa ibihumbi 12 (12,000 Frws), ikiguzi cyazo n’ibihumbi 6 (6,000), bikaba 18,000, wakongeraho amadepanse (Depenses) cyangwa urugendo Veterineri nawe aza gukora aguterera bugera mu ri 21,000 na 25,000 Frws, ugasanga aribwo biduhenze cyane mbese birarushaho kutugora cyane ndetse bigatera aborozi bamwe na bamwe badashishikarira kuziteza bakigiranku mfizi akenshi zitanatanga icyororo cyiza”.
Iki kibazo cyo kutagerwaho na Drones kandi kinadindiza abatunganya izo ntanga z’ingurube kuko ngo izingana na 80% y’izo batunganya zangirika zitageze kuborozi kubera uburyo bwo kuzibagezaho budafatika.

Umwe muribo yagaragaje imbogamizi ati’:” Hano i wanjye mfite Santere itunganya intanga ariko mfite ikibazo cyo kuba akarere ka Rusizi n’igice kimwe cya Nyamasheke aritwo tutabasha kubona serivise za Drone, bigatuma abaturage benshi uyu munsi bagikoresha imfizi zisanzwe ndetse ziri hasi mu maraso,bagihura n’ibibazo by’amatugane kubera ko intanga aho ziri drone ifasha aborozi kuzibona mu buryo bwiza kandi bwihuse ntayo”.

Aba bose bifuza ko izo Drones zakongererwa ubushobozi nabo muri iki gice zikabageraho kugira ngo izi mbogamizi zose ziveho urwego rwabo rwiterambere rujye ku kigero cyiza nk’ahandi.

“Mutubarize ibijyanye n’ibikoresho byazajya bitugezaho izo ntanga neza nk’iyo Drone natwe bayiduhaye byatunezeza, urumva kaduha serivise nziza kuko kazajya gahita kazizana zikiri nshyashya”.

Iki kibazo banakigejeje ku ntumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko ubwo baheruka gusura aka karere. Hon.Karinijabo Barthelemi avuga ko iki kibazo kigomba kwitabwaho mu buryo vwigariye akizeza abaturage ko bagiye kugikorera ubuvugizi mu nzego zose bireba gusa ngo hari n’icyizere bakurikije aho bigeze.

Ati’:” Ikibazo cya Drones nacyo twakiganiyeho n’ubuyobozi amakuru twabonye ariko natwe tuzakurikirana bishobotse byaba ari byiza n’igisubizo ku barwayi mu bitaro n’igisubizo ku borozi nk’abangaba kuko ikibazo batugaragarije cy’uko intanga zangirika rimwe na rimwe ntizibagereho byaba arigisubizo, rero nk’uko nabivuze iki kibazo nacyo kiri mu byo dufashe tugiye gukurikirana, tugiye gushyikiriza inzego bireba kugira ngo igishoboka cyose gikorwe ariko umuturage abone serivise akeneye kandi mu gihe gikwiye”.

Kuva mu Gisakura aho Drone zisiga amaraso ugera ku bitaro bya Mibirizi hari iburometero 50km, ibikomeza gushyira mu kaga ubuzima bw’abarwayi bayakeneye, ni mu gihe aborozi bo mu gice cy’icyaro bo mu mirenge ya Bweyeye, Mutare na Nyakabuye aribo bagirea cyane no kubona intanga zo gutera ingurube zabo kuko uzikeneye nyuma y’igiciro cyazo asabwa kurenzaho ibihumbi 15 (15,000) kuko zigenda kuri moto.

Kugeza ubu guteza intanga mu Karere ka Rusizi biri ku kigero cya 5% mu ngurube zisaga ibihumbi 50 zororerwa muri aka karere bimwe mu bishyirwa imbere mu kudindiza iterambere ry’ubu bworozi ku rwego rwifuzwa.

Ivomo:RBA

Twitter
WhatsApp
FbMessenger