Amakuru

Rusizi: Umugabo yafatiwe ku Kiliziya agiye kwiba

Mu karere ka Rusizi Umurenge wa Gihundwe, hafatiwe umugabo witwa Tuyishime Vedaste umwe mu bajura bari bagiye kwiba kuri Kiliziya ya Marie Reine.

Nkuko amakuru dukesha umuseke abivuga, uyu mugabo yafashwe saa munani z’ijoro, ubwo we n’abandi bajura bane bari bagiye kwiba ingunguru zari zirimo kaburimbo gusa baza guteshwa n’umuzamu wabumvise agatabaza maze bagahita birukanka bakizwa n’amaguru yabo gusa uyu Vedaste we akazi gufatwa.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Ifatwa ry’uyu mujura ryabereye mu Kagari ka Burunga, aho bivugwa ko aba bajura bashakaga kwiba ziriya ngunguru zuzuyemo kaburimbo bari bazanywe n’umwe mu bagabo usanzwe akora mu bijyanye no gushyira kaburimbo mu mbuga yo kuri Kiliziya ya Marie Reine..

Uwafashwe muri bo yitwa Tuyishime Vedaste yadusobanuye uko byagenze.

Ati “Ntabwo naje nje kwiba, hari umugabo duturanye dusanzwe dukorana mu bya kaburimbo yaje kundeba ambaza niba hari akazi mfite mubwira ko ntako arabwira ngo tujyane anyereke icyo nkora, twari habaye saa kumi batangira gutema Umuzamu aratabaza bariruka nibwo namenye ko bari baje kwiba, baramfata banyicaza hano.”

Umusaza w’imyaka 60 witwa Nyaminani David ushinzwe kurara izamu kuri Kiliziya ya Marie Reine yatangaje ko abajura baje mu masaha ya saa munani z’ijoro bashaka kwiba ingunguru zirimo kaburimbo birangira abatesheje bariruka nyuma yo gutabaza maze abandi bacunganga umutekano bafatanya nawe kubirukaho hafatwa umwe muri bo ndetse uwafashwe yavuze abandi barikumwe barimo Edmond ndetse na Bugingo.

Padiri Mururu kuri Cathedrale ya Cyangugu Ignace Kabera yatangaje ko aba bajura bashakaga kwiba ingunguru bakoresha batwika kaburimbo gusa bateshejwe ndetse uwafashwe bahise bamushyikiriza Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Kamembe.

Yanditswe na Bertrand Iradukunda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger