AmakuruAmakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Rusizi: Umuforomo akurikiranweho gufata ku ngufu umunyeshuri wari uje kwivuza

Umuforomo w’imyaka 29 wo mu karere ka Rusizi yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 19 wari uje kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.

Aya marorerwa yabereye mu Mudugudu wa Mpoga, Akagari ka Kamanu, Umurenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi ku munsi w’ ejo ku cyumweru tariki 15 Nzeli 2024 ubwo uyu mwana w’ umukobwa yari agiye kwivuza agakoreshwa imibonano mpuzabitsina n’ uyu muforomo.
Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, yabwiye ababyeyi be ko uyu muforomo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato ubwo yari mu cyumba abaganga basuzumiramo abarwayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali Innocent, yavuze ko ibi bikimarakuba uyu mukobwa yahise ajya gutanga ikirego mu rwego rw’ igihugu rw’ Ubugenzacyaha RIB ndetse uyu muforomo akaba yarahise anatabwa muri yombi.

Yagize ati “Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye kwivuza. Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB, ukekwa nawe ubwo nigo guhita atabwa muri yombi”.Uyu muforomo ukekwaho icyo cyaha akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.

Gitifu Kimonyo yashimye uyu mwana w’umukobwa wihutiye gutanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ati “Icyo dusaba abandi bakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko batajya babiceceka, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo bahabwe ubutabera”.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger