Rusizi: Umubano w’ u Rwanda n’ u Burundi ukomeje kuzahuka
Kuri uyu Gatanu tariki ya 17 Werurwe 2023 muri Mantis Kivu Marina Bay Hotel iherereye mu Murenge wa Kamembe mu Karere Rusizi mu Ntara y’ Uburengerazuba habereye ikiganiro cyahuje Guverineri w’Intara y’ Uburengerazuba bw’ u Rwanda Bwana Habitegeko François, Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo y’ u Rwanda Kayitesi Alice na Guverineri w’ Intara ya Cibitoke mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’Uburundi, Carême Bizoza yari igamije kwiga ku buryo umupaka wa Ruhwa n’ uwa Bweyeye yafungurwa mu buryo bwuzuye.
Ni ibiganiro bikurikira ibindi biganiro biheruka kubera muri Hotel Galileo iherereye mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye mu Ntara y’ Amajyepfo ku wa 11 Gashyantare 2023 byari byahuje Guverineri w’ Intara y’ Amajyepfo Alice Kayitesi na Guverineri w’ Intara ya Kayanza Koroneri Remy Cishahayo na Epipode Baranyikwa w’ Intara ya Ngozi.
Mu myanzuro batanze nyuma y’iki kiganiro bumvikanye ko imipaka ya Ruhwa na Bweyeye bagiye kuyifungura mu buryo bwuzuye neza. Bemeranyijwe kandi gufatanya gushimangira umutekano ku mipaka bahuriyeho. Kugira ngo hataba habaho ibitero by’imitwe yitwaje intwaro byatera mu Majyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda biturutse mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, bityo abaturage ba Komini ya Mabayi na Bukinanyana zihana imbibi n’u Rwanda bakangurirwa guhora bari maso.
Guverineri w’ intara y’ Uburengerazuba Habitegeko Francois yagize ati: “Hagomba kubaho ibiganiro by’ubukangurambaga ku baturage b’aya makomine yombi kugira ngo badashukwa ngo batange inkunga iyo ari yo yose kuri iyo mitwe yitwaje intwaro cyangwa ngo bafatanye na bo. ”
Atanga iki kifuzo yasobanuye ko atari abantu bose bashobora kwijandika muri ibi bikorwa ariko ko hariho abantu usanga bashobora kugwa muri uwo mutego bityo twifuza ko baganirizwa mbere kugira ngo batazagwa muri uwo mutego. Akomeza avuga ko hagomba kubaho ibiganiro bitandukanye kugira ngo abaturage basobanukirwe n’akaga gaterwa n’iyi mitwe yitwaje intwaro.
Akomeza avuga ko “Abazafatwa bafatanya n’iyo mitwe yitwaje intwaro ko bazagaragazwa imbere y’ abaturage bose maze nyuma bagahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya. Hemejwe ko ibyo biganiro bigomba kubera i Bweyeye mu Majyepfo y’u Rwanda kandi bizatanga umusaruro.
Ibi biganiro byitabiriwe n’ abayobozi bakuru ba Polisi y’ u Rwanda (RNP: Rwanda National Poilice) n’ Ab’ u Burundi (PNB: Police Nationale du Burundi) harimo kandi n’ ingabo z’ Igihugu cy’ u Rwanda (RDF: Rwanda Defence Force) n’ ab’u Burundi (FDNB: Force de Defense Nationale du Burundi).