Rusizi: Mu Mujyi wa Kamembe hatewe Gerenade
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu taliki 19, Ukwakira, 2019 ahagana saa moya n’igice z’ijoro hari umuntu ivuga ko ataramenyekana waraye ateye grenade mu mujyi wa Kamembe mu Karere ka Rusizi igakomeretsa abantu bane.
Itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu Commissioner of Police John Bosco Kabera rivuga ko inzego z’umutekano zatangije iperereza kugira ngo hafatwe uwo ariwe wese waba wabigizemo uruhare.
Amakuru avuga ko mu masaha yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa yine n’igice Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka yakoresheje inama y’umutekano idasanzwe mu murenge wa Kamembe, Akarere ka Rusizi.
Hagati aho kandi ejo hari undi muturage witwa Thomas Bizimungu warasiwe mu murenge wa Rubavu, Akagari ka Rukoko, Umudugudu wa Rutagara arapfa ubwo yashakaga kwinjira mu Rwanda avuye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo anyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.
Hari amakuru avuga ko uwarashwe yari azanye ibiyobyabwenge.