Rusizi: Kuzimya pariki ya Nyungwe bikomeye kuba ingorabahizi
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yafashwe n’inkongi y’umuriro kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Kanama aho inzego z’ubuyobozi zahagurukiye kuyizimya gusa bikomeje kuba ingorabahizi.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bweyeye bwabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko abaturage barenga 200 aribo bazindukiye mu gikorwa cyo kwifatanya n’inzego zitandukanye z’umutekano mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi yibasiye iyi Pariki ya Nyungwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweyeye, Ndamyimana yavuze ko hamaze gushya hegitari zigera muri 16 ndetse yemeza ko bari guhura n’imbogamizi z’uko bari kuzimya agace kamwe hagahita hafatwa akandi.
Ati “Ikibazo turimo guhura nacyo ni uko turimo kuzimya igice kimwe cyazima ikindi kikaba kirafashwe, murabizi iby’Impeshyi ariko n’ubundi biri guturuka ku biti biba byafashwe n’umuriro kigwa kikagwira ibindi ibyari aho hafi nabyo bikaba birafashwe.”
Yongeyeho ko bari kuzimisha iyi nkongi amapiki n’imihoro n’amasuka bitewe n’imiterere y’ahantu yibasiye.
Iyi Pariki ya Nyungwe iherereye mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda ndetse ikaba iri ku buso bwa kilometero kare1019, ririmo amoko 1068 y’ibimera, amoko 13 y’inguge, amoko 275 y’inyoni n’izindi nyamaswa zirimo inyamabere n’ibikururanda bitandukanye.