AmakuruAmakuru ashushye

Rusizi: Impanuka ya RITCO yahitanye umwe abagera kuri 30 barakomereka (Amafoto)

Ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo zo kuri uyu wa gatanu tariki 01 Gashyantare 2019, imodoka ya RITCO ufite numero RAD 249 K yavaga i kigali yerekeza Rusizi yageze mu murenge wa Giheke ikora impanuka umuntu umwe yitaba Imana abandi benshi bagera kuri 30 barakomereka ariko bidakabije.

Amakuru aravugwa  ko iyi modoka yahagurutse i Kigali saa munani z’igicuku yerekeza mu karere ka Rusizi, ikora impanuka mu masaha ya mugitondo ubwo yari igeze mu murenge wa Giheke ibura igihe gito ngo igere aho yagombaga kugera. Yari itwaye abantu 58, muri aba 30 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima.

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje ko iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Giheke wo mu karere ka Rusizi, ikaba yabaye mu masaha ya saa moya za mugitondo.

Uyu muvugizi avuga ko n’ubwo iperereza rigikomeje, hari ibintu byinshi byakwibazwaho ku mikorere ya kompanyi ya RITCO cyane ko nta gihe kinini cyari gishize indi modoka yabo iguye mu karere ka Kamonyi. Avuga ko niba imodoka yageze i Rusizi saa moya, umuntu yakwibaza amasaha yahagurukiye i Kigali.

SSP Ndushabandi avuga ko niba RITCO ikora ubucuruzi nayo ikwiye kureba niba idahomba mu gihe ishaka inyungu ariko imodoka zayo zigahora zigwa.

Avuga ko bishoboka ko iheruka kugwa itarasubira mu muhanda n’iyi ikaba ishobora kutazawusubiramo cyangwa ikazawusubiramo hashize igihe kandi nabwo ikazaba itameze neza. Ahera kuri ibi yihanangiriza ubuyobozi bwa RITCO kugenzura neza imikorere yabo ishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ariko nabo ubwabo nk’abaharanira inyungu ikabashyira mu gihombo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger