Amakuru

Rusizi: Bigaragambirije imbere y’urukiko basabira uwabashoye mu bucuruzi butemewe gufungwa

Abagore basaga mirongo itanu bo mu Karere ka Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki ya 09 Nyakanga 2021 ahagana i saa moya za mugitondo bakoze igisa nk’imyigaragambyo bafata mu mashati umucamanza ku Rukiko mu Karere ka Rusizi basaba ko uwabashishikarije kujya mu bucuruzi ry’ihererekanya ry’amafaranga rizwi nka Pyramide yatawe muri yombi nyuma akaza kurekurwa yakurikiranwa n’amategeko.

Aba bagore bahisemo kwicara ku Rukiko Rukur.u rwa Rusizi basaba ko uwabibye amafaranga yatabwa muri yombi akabishyura
Aba bagore bari bariye karungu bibaza ukuntu uwitwa Niyoyankunze Esperance ari kwidegembya yarabibye asaga Miliyoni magana atanu y’u Rwanda (500.000.000Frw) mw’ihererekanya ry’amafaranga mu kiswe Blessing akabacikira mu Mujyi wa Kigali nyuma akaza gufatwa agashyikirizwa RIB nyuma bakamubona i Kigali kandi atarabishyuye.

Aba baturage bavuga ko bashishikarijwe kujya muri irihererekanya ry’amafaranga (pyramide) babeshywa ko ari Ibimina mu buryo bubiri hari ikitwa ‘Ujama’ ndetse na ‘Blessing’ baje kwamburirwamo bandikira Minisitiri w’intebe kuwa 01 kamena 2021 basaba Leta ko yabafasha kwishyuza ababambuye amafaranga yabo.

Niyoyankunze Esperance wari warabashishikarije ku jya muri iyi pyramide yitwa Blessing yaje kuva mu karere ka Rusizi aho atuye akaba ari naho yakoreye ibikorwa byose ahungira ikigali aza gufatirwayo ashyikirizwa RIB n’ubushinjacyaha ntiyazanwa kuburanishirizwa i Rusizi nkuko abandi babazana,

Abaturage bandikiye Procureur General basaba dosiye ya Niyoyankunze Esperence igakurikiranwa i Rusizi ariko siko byagenze ahubwo bamubonye yarafunguwe atabishyuye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni magana atanu yabambuye nk’uko babivuga.

Nyuma yo kubona uyu mugore yidegembya muri Kigali ngo bahisemo kwicara ku Rukiko basaba ko yatabwa muri yombi maze akaryozwa amafaranga yabo yatwaye cyangwa bagahabwa ibisobanuro byimbitse kuko batazi uko yafunguwe.

Abaturage baganiriye na UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko bashaka kwishyurwa amafaranga yabo kubera ko ari yo bari bacungiyeho, kuba barambuwe byabagizeho ingaruka zirimo no gusenya ingo kuko hari abagore bari babigiyemo abagabo babo batabizi.

Uyu muturage ati” ntabwo ari imyigaragambyo nkiyo muzi twicaye ku Rukiko Rukuru tuje kubaza impamvu tutabona amafaranga yacu ,abo RIB yagiye ifata bagiye bafungurwa tutishyuwe, ntabwo tuzi impamvu bafunguwe ntitwizeyeko tuzayabona kandi bari gufungurwa.”

Umubyeyi ufite abana babiri b’impinja watandukanye n’umugabo we kubera kwamburwa yagize ati” Nazanye impinja z’amezi abiri, twatanze badushishikariza ko ari Ibimina byo kugirango tuzamurane nk’abagore, nashwanye n’umugabo nari nabikoze atabizi ,turashaka amafaranga yacu.”

Undi ati” Nta mutekano mfite nari natanze miliyoni ebyiri imwe niyo yari iyanjye indi nari nayigujije aho nagujije bari kunyishyuza.”

Bavuga ko ababibye amafaranga yabo bakingiwe ikibaba n’ibikomerezwa muri Leta.
Aba baturage bakomeza bavugako bakeka ko impamvu batayasubizwa ari uko ababambuye bafite abandi bantu bo mu miryango yabo bakomeye mu buyobozi babari inyuma.
Bavuga ko bari gukorerwa akarengane n’abashyigikiwe n’ibikomerezwa mu nzego za Leta zitandukanye kuko hari n’abatangiye guterwa ubwoba basaba guceceka cyangwa bagahura n’ibindi bibazo batazabasha kwikuramo.

Aba baturage bavuga ko ibyiswe Ibimina birimo Ujamaa na Blessing byazanywe muri Rusizi na Rugwiro Nadine uhagarariye Banki y’Abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba n’umugabo we witwa Bigirimana Elie uhagarariye Umurimo Bank mu Ntara y’Iburengerazuba na Nyirabashongore Laetitia usanzwe ari mushiki wa Mayor wa Rusizi Kayumba Ephrem.

Si aba gusa bafunguye ubu bucuruzi bwa Pyramide kuko harimo uyu Niyoyankuze Esperance ufite umugabo witwa Usengumuremyi Michel ukora mu rwego rw’iperereza rwa NISS ndetse na musaza we witwa Niyonkuru Zephanie ushinzwe ubukerarugendo muri RDB.

Mu ibaruwa aba bagore bandikiye Minisitiri w’Intebe bavuga ko uyu Niyoyankuze Esperance yitwaza ibyo bikomerezwa ku buryo niyo bamurega ntacyo byatwara.

Ku itariki ya 04 Nyakanga2021, Rugwiro Nadine na Nyirabashongore Laetitia bashinze pyramide yitwa Ujamaa batawe muri yombi na RIB, barafunzwe mugihe iperereza rigikorwa kugirango bashyikirizwe urukiko.
Niyoyankunze Esperence washinze pyramide yitwa Blessing yafashwe mbere yabo, aza kurekurwa mu buryo abaturage bavugako batazi,ikimina kimwe cyari kigizwe n’abantu 500.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry, aherutse gutangaza ko abashishikariza abandi kujya mu bucuruzi bw’amafaranga baba bari gukora icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Abakora ibi bikorwa baba bakora icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gihanwa n’ingingo 174 y’itegeko ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange.”

“Iri tegeko rivuga ko umuntu wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitirira izina ritari ryo cyangwa umurimo adafite akizeza icyiza iyo abihamijwe n’urukiko abihanishwa n’igifungo cy’imyaka ibiri n’itatu n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni eshatu n’eshanu.”

RIB iributsa Abanyarwanda ko iri tegeko rireba buri muntu wese wagize uruhare muri ubu bucuruzi bw’amafaranga, haba nyiri igikorwa ndetse na bamwe bashishikarije abandi.

Yanditswe na Niyoyita jean d’amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger