Rusizi: Amazi ari kudindiza ireme ry’Uburezi
Ku Ishuri Ribanza rya Rugarama riherereye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkaka haravugwa ibura ry’ amazi meza yo gutekesha no gukoresha amasuku bityo bigatuma ireme ry’ Uburezi ridindira muri iki kigo. Kubera ibura ry’ amazi muri iki Kigo Ubuyobozi bwasabye abana kujya bajya kuvoma mu Mibande ahabasha kuboneka amazi kugira ngo hongerwe ayo abana naba bazanye baje kwiga maze baze kuyakoresha amasuku cyangwa atekeshwe.
Mu kiganiro Umunyeshuri wiga mu Mwaka wa Gatandatu w’ Amashuri Abanza yagiranye n’Umunyamakuru yagize ati: “Turababaye cyane rwose, Leta niyumve akababaro kacu iyi miyoboro yakoze iyishyiremo amazi. Kuko abenshi dukoresha iminota irenga 30 kuva iwacu kugera hano, nk’abo mu wa 5 no mu wa 6 baba batahiwe kuvoma tuzinduka ijoro tukagera hano saa kumi n’ebyiri,tugafata amajerikani tukajya kuvoma mu kabande tugakoresha amasaha 2, tukaza isaha yo gutangira amasomo igeze.”
Yakomeje avuga ko We na bagenzi be batabona uburezi bufite ireme kuko n’icyo gitondo bagera ku mugezi bakahasanga abantu benshi, buri wese ashaka kuvoma utwiza, intambara ikarota hakaba nubwo bamwe bahakomerekera abandi bakavurugutwa mu byondo byaho.
Umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi barerera muri icyo Kigo witwa Ntihinyurwa Damascène we yavuze ko abana babo ari abo gutabarwa kubera imibereho y’imvune babayemo avuga ko ntacyo bakora usibye gusaba ko imiyoboro y’ amazi iri ku ishuri yashyirwamo amazi.
Ati: “Ndahamya ko nta mwana wa Meya cyangwa uwa Visi Meya wakwiga muri ubu buryo ngo bicare barebere batabikemuye. Maze aribaza ati: “Kuki abacu babareka ntibanaze kureba iyi mibereho barimo?”
Akomeza Avuga ko we n’ababyeyi bagenzi be bifuza gusaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko yabakemurira icyo kibazo mbere y’uko amazi yarenga inkombe hakazagira n’umwana wahakorera impanuka.