AmakuruPolitiki

Rusizi: Abatuye mu murenge wa Bugarama ushyuha kurusha ahandi mu Rwanda baragirwa inama

Hari inzobere mu buvuzi zigira inama abatuye ahari ubushyuhe bwinshi buturuka ku izuba, kurinda uruhu rwabo Kandi bagafata n’izindi ngamba kuko ubushyuhe bwinshi bugira ingaruka ku muntu zishobora kuvamo na kanseri (Cancer ).

Igipimo cy’ubushyuhe mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi kimaze igihe kiri hagati ya Dogere serisiyusi 28c -30c,mu gihe ahandi mu gihugu cyari hasi yazo.

Ubushyuhe bubongamira abatuye muri uyu murenge bukanabagiraho ingaruka zitandukanye .

Bamwe bati :” Ubushyuhe bwo mu Bugarama buratubongamira kuko iyo turi mu rugo usanga twese turi kubira ibyuya,tukiyambura tukicara muri sallon ugasanga byatuzonze”

“Ibihingwa usanga byarumye kubera ubushyuhe bwinshi ari nabyo bidutera kuza kuvomera kuko ushobora kwirangaraho gato ugasanga nta kintu ucyuye”.

Aba baturage bagaragaza ko babongamiwe ariko ntibasobanukiwe n’ingamba bafata zo guhangana nabwo.

Bati:”Kugeza ubu ntacyo tuzi twabikoraho,ntabwo tuzi ko hari amavuta umuntu ashobora kwisiga akamufasha kwirinda ubushyuhe bukabije, uraryama ubushyuhe bukagukubita ukabyuka tukicara,haba ari ku manwa tukiyambaza umugezi Rusizi tukawogamo”.

Iki n’ikibazo gikomeye kuri bo ndetse n’abandi batuye ahari ubushyuhe bwinshi bikomoka ku izuba,bakaba bataratangira kubwirinda no kuburinda uruhu rwabo nk’uko bigarukwaho na Dogiteri Irera Iradukunda ukuriye ishami ry’ubuvuzi ku bitaro bya Gihundwe.

Ati:” Izuba rishobora kugutwika guhashya ariko bitari nibyo izuba ryinshi ritera violent ,kurimaraho igihe bishobora kudutera ku ruhu rwacu indwara zirimo:kanseri (cancer) y’uruhu…”

Kuva mu mwaka ushize ubuyobozi bw’umurenge wa Bugarama bwashyize mu bikorwa ingamba zitandukanye zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko izigamije kugabanya ingaruka ubushyuhe buterwa n’izuba bushobora kugira kubawutuye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama bwana Nsengiyumva Vincent ati:” Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere zitugeraho cyane kurusha ahandi ibyo rero binaduha umukoro wo guhangana nabyo kurusha ahandi, birimo gutera ibiti byinshi no kubahiriza amabwiriza asanzwe ariho yo kurengera ibidukikije birimo: kwirinda ibihumanya ikirere,inganda zacu hano izigari n’iztunganya umuceri nazo zikora zubahiriza amabwiriza yose y’ubuziranenge bw’ikirere ibyo byose turabikomatanya kugira ngo turebe ko twahangana n’izo ngaruka zose”.

Imibare y’uko cy’igihugu gishibzwe ubumenyi bw’ikirere Meteo Rwanda igaragaza ko ku itariki ya 10 Werurwe 2010, aribwo mu Bugarama hagaragayr ubushyuhe bwinshi mu mateka icyo gihe igipimo cy’ubushyuhe cyageze kuri Dogere serisiyusi 36c.

Zimwe mu nama abahanga bagira abatuye ahari ubushyuhe bwinshi

“Mu gihe itegabyagihe rigaragaza ko hari buze kuba ubushyuhe bwinshi burenze igipimo dusanzwe tumenyereye,tuba dukanguriea abaturage cyangwa se n’abantu bakunze gukora imirimo ibasaba kuba ku izuba igihe kirekire ko bagira impinduka bakora mu buzima ,kwiyitaho, kujya ahari ubushyuhe tumenyereye cyangwa kugira impinduka z’aho uri zidhoboka noneho tukabakangurira uwavona ikibazo cyose kugana inzego z’ubuvuzi kugira ngo ahabwe ubufasha bwihutirwa cyane ko twabonye ko ingaruka ziterwa n’ubushyuhe buva ku izuba ari iz’igige kirekire”.

Izuba rifite ibipimo biri hejuru kurenza ahandi hose,rikunze kugaragara mu bice by’ubutayu bihabanye n’uko muri Bugarama ya Rusizi ho ari agace gatuwemo Kandi gahingwamo ibihingwa bitandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger