Rusizi: Abatishoboye bagiye guhabwa amazi meza mu ngo zabo ku buntu
Kubufatanye nakarere ndetse n’a WASAC abaturage bo mu murenge wa Mururu batishoboye bagiye guhabwa amazi mu ngo zabo kubera ikibazo cyagaragaye cyo kuvoma amazi mabi y’ibishanga bakayanywa kuko mta bushobozi baba bafite bwo kugura ayo kumavomero yashyizweho.
Bamwe mubaturage bahawe amazi bagize bati”twari tumaze imyaka irenga 10 twarakubititse
Kubera kutagira amazi meza abana bajya kuyashaka iyo mu mibande bakarwanirayo bagakomeretsanya bagasiba ishuri cyangwa bagacyererwa kubera kujya gushaka amazi ndetse abana 3 bamaze kurohama mubihe bitandukanye.
Bakomeje bavuga ko kugira isuku byabagaga bigoye cyane cyane muribi bihe bya Corona bibasaba gukoresha amazi kenshi ababishoboye bakagura ijerekani ya 200 gutunga umukozi nivoma rya burikanya ntibyorohaga nizindi ngorane ziterwa no gukoresha amazi mabi kandi ava kure ariko ubu byakemutse.
Igisigaye ubu nitwe tugomba kwita kuriyi miyoboro y’amazi kugirango itazangirika nkiyafisanzwe yangifitse tukabura amazi bashimira ko babonye amazi ijerekani iva kuri 200 bakaba bayagura 20 basaba ubuyobozi ko ikibazo cy’amazi cyakemutse hasigaye icy’imihanda.
Yanditswe na Uwimbabazi Sarah