Rusizi: Abahondaguye uyu mugeni wabengewe ku rusengero batangiye gukorwaho iperereza
Ubuyobozi bw’umurenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi bwatangaje ko bwatangiye gukora iperereza ku bakubise bakanaca agatimba k’umugeni witwa Nyandwi Thérèse wabengewe ku rusengero rwa ADEPR, Paruwasi ya Rwahi ubwo yari yagiye gusezerana imbere y’Imana na Thacien Niyomugaba.
Amakuru avuga ko uyu mukobwa yabenzwe ku munsi wo gusezerana imbere y’Imana, nyuma y’uko Niyomugaba bari bagiye kwambarana impeta atahuye ko yajyaga amuca inyuma akaryamana n’umwe mu bacuruzi bakomeye b’i Rusizi.
Nyuma yo kubengerwa ku rusengero, uyu mukobwa yahondaguwe n’abantu bataramenyekana birangira banamuciriyeho agatimba yari yajyanye gusezerana.
Jean Batiste Ntigurirwa uyobora umurenge wa Nkanka iri sanganya ryabereyemo, yavuze ko batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakubise uyu mugeni.
Aganira na Igihe dukesha iyi nkuru yagize Ati” Nta muntu urafatwa ariko twatangiye iperereza dufatanyije na polisi, kuko hajemo ibintu by’amakimbirane kuri buri ruhande rw’umuryango bitana ba mwana ko bamwe ari bo babenze abandi ku buryo tukibikurikirana.”
Yongeyeho ko izi mvururu zose zatewe n’uko umuryango w’umukobwa wanze gusubiza inkwano wakowe n’uw’umuhungu, ku buryo ari byo byatumye ujijisha ukajya ku rusengero kandi nta na gahunda wari ufitanye na Pasiteri.
Ku wa Kabiri tariki ya 31 Nyakanga 2018, ubuyobozi bw’Umurenge wa Nkanka bwakoranye inama n’abatuye mu gace aba bageni babenganye bavukamo, bubashishikariza kurangwa n’indanagaciro z’ubunyarwanda no kwirinda amakimbirane kuko ateza umutekano muke.
Ubu bukwe bw’i Rusizi bwapfuye ku munota wa nyuma ni ubwa kabiri bumenyakanye muri uyu mwaka, nyuma y’ubundi bw’umusore w’i Rwamagana n’umugeni w’i Rusizi bwishwe n’uko umusore yashatse gukora ubukwe buhenze nta mafaranga ahagije afite.