Rusizi: 20 batawe muri yombi mu ijoro ry’Ubunani
Abantu 20 barimo abagabo 12 n’abagore 8 mu Mujyi wa Rusizi w’Akarere ka Rusizi, batawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira ku wa 1 Mutarama 2025, barira Umwaka Mushya mu gihome bakurikiranyweho ubujura, urugomo n’ibindi byaha.
Umukwabo wo kubafata wabereye mu Mirenge ya Kamembe na Gihundwe igize Umujyi wa Rusizi hagamijwe gufasha abaturage b’uwo mujyi gutangira umwaka wa 2025 mu mahoro n’umutekano usesuye.
Umwe mu bari muri uwo mukwabu yabwiye Imvaho Nshya ko mu bafashwe harimo abafatanywe ibyo bari bibye birimo inkoko, dekoderi za televiziyo, telefoni n’ibindi birimo n’ibiribwa.
Ati: “Hari n’uwafashwe yitwikiriye ijoro yiba ibigori by’abaturage bitangiye kwera mu mirima, abandi bafatirwa mu businzi bukabije n’urugomo rubukomokaho batezaga, bamwe batanagira ibyangombwa. Bariya bagore bo bafatiwe mu businzi bukabije banateza umutekano muke mu tubari hamwe n’abagabo bari kumwe, hakaba n’abasanzwe ari ibihazi bafunzwe kenshi barekurwa bakagaruka guteza umutekano muke mu baturage.”
Yavuze ko hari bamwe baba bazi ko mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi hari ababa bagiye gusenga, bakabatangirira mu mayira ngo babambure.
Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushimangira ko byari ingenzi gucungira hafi abashoboraga kubangamira ituze ry’abaturage bishimira iminsi mikuru cyane ko ari umunezero ubasaba gukesha ijoro ryose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe Ingabire Joyeux, avuga ko iki gikorwa cyari ngombwa kuko wasangaga harimo abasa n’abahize kugira umubare runaka w’abo bacucura.
Yavuze ko bamwe bagiye basangwa mu nzira bigaragara ko bateze abanyuramo, abari mu tubari, ateza urugomo kimwe n’abiganjemo abakora uburaya babaga bateje impoungenge z’umutekano muke, bose bakaba bagombaga gutabwa muri yombi ngo basobanure ibyo barimo.
Ati: “Twabafatiye mu bikorwa bibi bitandukanye birimo ubujura n’urugomo rwaterwaga ahanini n’ubusinzi bukabije n’ibindi byobyabwenge bamwe muri bo bari bafashe, bose bashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe.”
Yashimiye abaturage bagize uruhare mu itabwa muri yombi ry’aba bashakaga kurara babuza abaturage umudendezo wo kwishimira kurangiza umwaka neza no gutangira undi mu mahoro.
Yashimiye kandi irondo ry’umwuga n’Inzego z’umutekano akazi gakomeye gakomeje gukorwa ngo abaje kwishimana n’imiryango bazasubire aho baba bishimye, ntawutaka ko yambuwe telefoni, yakomerekejwe n’abasinzi cyangwa abandi bagizi ba nabi.