AmakuruAmakuru ashushyeUrukundo

Rusheshangoga Michel yasezeranye n’umukunzi we imbere y’Imana (Video)

Rutahizamu wa AS Kigali Rusheshangoga Michel yasezeranye n’umukunzi we  Nakuzungu Aimée, kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 27 Nyakanga 2019, mu rusengero rwa Foursquare Gospel Church, Kimironko.

Aba bombi bahisemo guhamya umubano wabo imbere y’Imana n’abantu, nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.

Rusheshangoga Michel na Nakuzungu Aimée basezeranye mu mategeko kuwa Kabiri w’iki cyumweru turimo gusoza tariki ya 23 Nyakanga 2019, umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, niwe wabasezeranyije yemeza ko bemerewe kubana nk’umugore n’umugabo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Kuwa Gatanu, mu muhango wabereye kuri Queen Land Park,ni bwo Michel Rusheshangoga yagiye gusaba no gukwa Nakuzungu maze ababyeyi babiha umugisha.

Ubukwe bwa Michel na Nakuzungu bwakomeje bombi bajya guhamya isezerano ry’abo imbere y’Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2019 muri Foursquare Gospel Church i Kimironko.

Nyuma y’uyu muhango wo gusezerana imbere y’Imana, ibirori byakomereje mu busitani bw’ishuri rya Exella ’Exella School Garden’.

Michel Rusheshangoga ukinira ikipe ya AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu, ubukwe bwe bwitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Yari yaherekejwe kandi n’ibyamamare mu Rwanda nka Tom Close wari wamubereye parrain. Yari yambariwe kandi na bamwe mu bakinnyi biganjemo abo bahoze bakinana muri APR FC, Nkinzingabo Fiston, Nshuti Innocent, Songayingabo Shaffy, Iradukunda Jean Bertrand n’abandi.

Michel Rusheshangoga yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA, avamo ajya mu Isonga FC aho yamaze umwaka umwe maze muri 2012 yerekeza muri APR FC, 2017 yerekeje muri Singida United atanzweho akayabo k’ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika, 2018 yahise agaruka muri APR FC aho batandukanye mu mpera za Kamena 2019 ubu akaba ari mu ikipe ya AS Kigali.

Rusheshangoga n’umukunzi we bemeye kubana akaramata
Basezeranye nyuma y’imyaka 3 bakundana

https://youtu.be/9bodv4UinRo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger