AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rusheshangoga Michel yakoze imyitozo ye ya mbere muri APR FC-Amafoto

Myugariro Michel Rusheshangoga ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo, yamaze gutangira imyitozo muri APR FC nyuma yo kuyisinyira amasezerano y’imyaka itatu.

Amakuru dukesha urubuga rwa APR FC avuga ko Rusheshangoga yagombaga kuba yaratangiye imyitozo ku munsi w’ejo ku wa mbere gusa ntiyaboneka kuko ngo yari afite ibyo yari agitunganya bijyanye n’ibikoresho.

Akigera mu myitozo uyu munsi, yakiriwe n’abatoza ndetse n’abakinnyi bagenzi be.

Aganira n’urubuga rwa APR FC, Rusheshangoga yavuze ko ashimishijwe cyane no kugaruka mu muryango yarerewemo.

Ati” ndaho meze neza, ahhh icyo nakubwira cyo n’uko nishimye pe, nejejwe cyane no kongera kwisanga muri APR family nyuma y’umwaka nari maze ntayirimo.”

Michel yakomeje avuga ko muri APR FC yisanga, ko ntacyamugoye mu myitozo ye yambere agira ati”nta na kimwe cyangoye mu myitozo yanjye ya mbere muri APR FC, nk’uko nabikubwiye, APR ni umuryango wanjye rero igihe cyose nazira ndisanga, yaba abatoza turaziranye si ubwa mbere tugiye gukorana, ndetse n’abakinnyi ya bose turaziranye rero nta kigoranye na kimwe kirimo rwose.”

Michel wavuye muri APR FC umwaka ushize wa 2017 yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Singida, gusa ntibyakunda ko ahakina imyaka ibiri yari yasinye mu masezereano ye, kubera ko iyi kipe itabashije gukora ibyo bari bavuganye, bityo afata umwanzuro wo gusesa amasezerano.

Michel yavuze ko nyuma yo gusesa amasezerano na Singida, ko hari amakipe atandukanye yamwifuzaga ariko we agahitamo kugaruka muri APR.

“Nyuma yo kutagira ibyo numvikana na Singida itujuje kandi byari mu masezerano, hari amakipe atandukanye yanyifuzaga, yose twaravuganye ariko mpitamo kugaruka muri APR FC kuko niyo twabashije kumvikana impa ibyo nashakaga”

APR FC uyu munsi yakoze imyitozo inshuro ebyiri, ndetse no kumunsi w’ejo kuwa Gatatu nabwo izakora kabiri, mu gitondo saa tatu(09H00) ndetse na nimugoroba saa kumi(16H00) i Shyorongi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger