Rusesabagina uregwa ibyaha icyenda yasabiwe gufungwa ubuzima bwe bwose
Rusesabagina ushinjwa ibyaha by’iterabwoba 9, yabaye Umuyobozi w’impuzamashyaka ya MRCD yari ifite umutwe w’iterabwoba wa FLN.
Ubushinjacyaha buvuga ko bubona ahamwa n’ibyaha icyenda by’iterabwoba aregwa.
Kuri buri kimwe muri ibyo byaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka yose hamwe 170.Rusesabagina mu kwezi kwa gatatu yivanye muri uru rubanza kuko ngo yabonaga nta butabera yabona
Ibyaha icyenda Rusesabagina akurikiranyweho harimo icyo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo,gutera inkunga iterabwoba, iterabwoba ryakozwe ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubufatanyacyaha ku cyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro, ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutwikira undi ku bushake inyubako.
Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo byaha byose bimuhama netse adakwiye inyoroshyo kuko yaburanye ahakana uruhare rwe muri byo.
Rusesabagina yabanje kuregwa ibyaha 13 birimo iterabwoba,nyuma yo gufatwa tariki 31/08/2020 na Leta y’u Rwanda ishaka kumuryozwa ibitero byahitanye abantu mu 2018 na 2019 by’umutwe wa FLN w’impuzamashyaka MRCD Rusesabagina yari abereye umukuru wungirije.
Rusesabagina ni inde?
Yavukiye i Murama, mu cyaro kiri mu majyepfo y’u Rwanda
Yavuye mu Rwanda mu 1996, asaba ubuhungiro mu Bubiligi
Afite abana batanu, ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika
Yize anakora ibijyanye na hoteli nyuma aba impirimbanyi ya politiki
Nyuma ya filimi ’Hotel Rwanda’ yabonye ibihembo bitandukanye
Yashinze ishyaka PDR-Ihumure, ritavugarumwe n’ubutegetsi rikorera mu buhungiro
Mu 2018 na 2019 yabonetse mu mashusho, n’ikiganiro n’abanyamakuru yemera gushyigikira umutwe wa FLN, avuga ko “igihe kigeze ngo hakoreshwe uburyo bwose bushoboka mu kuzana impinduka mu Rwanda kuko inzira zose za politiki zanze”.
Mu rukiko mu kwezi kwa cyenda, yemeye ko yateye inkunga y’amafaranga FLN, ariko ko uwo mutwe wakoraga mu bwigenge kandi inkunga ye itari igenewe ibikorwa by’iterabwoba, nk’uko byavuzwe na Reuters.