Rurinda, Mukamana bose bakina muri Seburikoko n’abanyamakuru batandukanye bari basohotse kuri uyu munsi w’Abakundana -AMAFOTO
Mu ijioro ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2018 umunsi ubusanzwe uzwi nk’ uw’abakundana cyangwa se St Valentin, mu mujyi wa Kigali abantu benshi bari basohotse, uretse gusohokera mu tubare n’utunbyiniro, hari hateguwe ibitaramo binyuranye byari bigamije gufasha abakundana kubona aho basohokera bakidagadura ndetse bakishimana kuri uyu munsi uba rimwe mu mwaka.
Kimwe mu bitaramo rero byitabiriwe n’abantu bazwi cyane mu gihugu mu myidagaduro ni igitaramo cyarireimbyemo umwami w’imitoma King James, iki ni igitaramo cyabere kuri the mirror hotel ndetse kitabiriwe n’abantu benshi.
Ni mu gihe kandi King james yakomeje kuririmba indirimbo z’urukundo ndetse zikanakora benshi k’umutima noneho umusore umwe agahita afata umwanzuro wo gusaba umukobwa bari basohokanye ko yamwemerera bakazabana mu ruhame.
Rurinda na Mukamana bose bamenyerewe muri filime yitwa Seburikoko bari basohokeye muri iki gitaramo ndetse Rurinda niwe wari uyoboye iki gitaramo, sibo gusa ariko kuko na Claude Kwizigira , umunyamakuru wa RBA mu gisata cy’imikino yari yasohokanye n’umukunzi we.