AmakuruImyidagaduro

Rurageretse hagati ya Uncle Austin n’itangazamakuru ryamuharabitse

Umunyamakuru akaba n’umuhanzi ubimazemo igihe kinini Uncle Austin unitegura kumurika alubumu nshya  yababajwe bikomeye n’abanyamakuru avuga ko bahinduye inkuru yavugiye kuri radiyo ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021 bikayandika uko atayivuze.

Uyu mugabo anyuze k’urubuga rwa Instagram yanditse ubutumwa burebure agaruka kuri ibi aho yavuze ko kuba ari umuntu uzwi na benshi cyangwa se icyamamare kuburyo icyo avuze cyangwa se ikimuvuzweho gikwira hose hakaba nababivuga uko bitari kuko babikora bashaka inyungu zabo bwite.

Austin yagize ati:’’ikintu namaze kwemera nuko ndi icyo abantu bakunda kwita umustar kuburyo abandika bandika ibyo bashaka byose….kugirango bagurishe cyangwa ngo babone ama views n’ibindi…kandi igihe kibaye kirekire mbihorera”.

Uyu munyamakuru wandikanye ishavu aya magambo  avuga ko ibi bijya gutangira yari mu kiganiro kuri Radio Isango star nk’umutumirwa aho mu kiganiro yitanzeho urugero, avuga inkuru y’umukobwa bakundanye bikamubaho, ariko ntatangaze uwo ari we.

Nyuma y’ibyo yavuze hari abafashe ibi yavuze babihuza n’umuryango we kandi mu byukuri atari uko byakagombye ndetse hari n’abazanyemo amafoto y’umwana we ibintu  byamubabaje kurushaho.

Uncle Austin yanditse ati:’’Aho bigeze ubanza tugiye gutangira kurega ibinyamakuru byandika inkuru zuzuyemo ibinyoma nizihabanye nukuri. Noneho bagakoresha namafoto y’umwana kandi bitemewe.”

Uyu muhanzi avuga ko yababajwe ndetse yatunguwe bikomeye no kuba uru rugero hari ibinyamakuru byarwifashishije bivuga ko uyu mukobwa yavugaga ari uwo babyaranye banigeze kubana bakaza gutandukana.

Aha yanditse agira ati:’’Ndi ku isango star natanze urugero rw’abantu bifuriza abandi ibibi ku buryo bashobora no gutangira igihuha gishinja umuntu kuba yaranduye SIDA kandi bihabanye nukuri nakomeje ntanga urugero rw’umukobwa twakundanye sinigeze mvuga izina cyangwa mvuga ko ariwe twabyaranye) inshuti ze zajyaga zimubwira ko yandeka ngo ntazamwanduza kandi usibye kuba bitaribyo twaripimishije nawe akaba yari abizi ko turi bazima ariko kubera ibigambo by’abantu byatumaga yiheba anashidikanya kukuri nawe yari azi. ‘

Austin yasoje ubutumwa bwe atanga isomo abantu bagakwiye gukurikiza “Twige kubaha abantu,twige kudahindura ibyavuzwe kugirango ibyo mushaka ko bisomwa bisomwe. Twige kuba abantu bafite ubumuntu tureke kuyobya abantu kubera amaronk y’umunsi umwe.”

Uyu muhanzi yasabye ibinyamakuru byagoretse inkuru yavuze gukuraho izo banditse bitabaye ngombwa ko yiyambaza inkiko.

Austin yasoje ubutumwa bwe  avuga ko atigeze yifuriza umuntu n’umwe ibibi atiyumvisha ukuntu abantu baba bakomeje kumwifuriza ikibi yibaza icyo baba bapfa . yanasabye abanyamakuru kujya birinda guhindura inkuru y’ibyavuzwe ku nyungu zabo bwite.

” Nkuko nabivuze mwihutira kwandika ibibi mwumvise ku muntu niyo byaba ari ibinyoma ariko ibyiza wapi…Ntimuri kwandika ko nasohoye indirimbo nziza zingahe zose zikurikiranye ntimurandika ko mfite business ariko mwihutiye kwandika ibyo mwifuza ko byatubaho.”

Austin witegura kumurika album ye  mu minsi yavuba aha aherutse gukora indirimbo yise ‘Dupfa iki ?’ yaje ukurikirana n’indi yise ‘slow’.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger