AmakuruImyidagaduro

Rurageretse hagati ya Spice Diana na Sheebah Karungi

Umuhanzikazi Spice Diana uri mu bagezweho muri Uganda yikomye mugenzi we Sheebah Karungi, basanzwe bahanganye ahishura ko indirimbo ye nshya yise Twookya yarebaga Sheebah.

Nyuma yuko hari hashize ukwezi hasohotse indirimbo Sipimika ya Sheebah Karungi umuhanzikazi Spice Diana yahise asohora Indirimbo Twookya, aho abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro ya Uganda bavuga ko ubutumwa bukubiyemo bwabwirwaga Spice Diana.

Muri iyo ndirimbo yaciye ibintu muri Uganda, Umuhanzikazi Sheebah Karungi yumvikana abwira umuntu ko adakwiye kugerageza guhangana na we, kuko we atajya ageragezwa.

Sheebah aba agira ati: “Singeragezwa, ntungerageze. Njye singira amatiku sindwana intambara z’amagambo abayinshoraho bahura n’akaga, hari abadakorwaho kubera ko ni twe tutavugwaho, kandi ntitujya dutsindwa twirwanaho […].

Umuhanzikazi Spice Diana ubwo yabazwaga niba indirimbo ye yise Twookya isubiza Sipimika ya Sheebah Karungi, yasubije itangazamakuru ko aramutse yiyumvisemo yamwifuriza kuryoherwa n’ubutumwa bwayo, gusa ngo ntiyahangana n’abantu b’abanebwe.

Ati: “Namwifuriza kuryoherwa n’ubutumwa bwayo niba yumva ariwe bureba, irareba abiyita abaharanira uburenganzira bw’abagore (Fake Feminists) ndetse n’abantu babaho mu buzima bw’ikinyoma (Fake life), si nkeneye guhangana n’abantu b’abanebwe.”

Si ubwa mbere uyu muhanzikazi Spice Diana yumvikana avuga amagambo asa nk’ayagasuzuguro, kuko ubwo yabazwaga niba agiye gutangira intambara y’amagambo na Sheebah, mu mwaka wa 2023, uyu muhanzikazi yavuze ko atajya mu ntambara n’abantu b’abanyantege nke kuko na bo ubwabo batazi icyerekezo cyabo.

Mu butumwa bukubiye muri Twookya ya Spice Diana bugaruka ku bantu babeshya ubuzima babamo, bakabeshya ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha ubuzima butandukanye n’ubwabo babamo bw’ukuri.

Ibibazo biri hagati y’aba bahanzikazi bakunzwe mu gihugu cya Uganda ndetse no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bigiye kumara imyaka ibiri kuko byatangiye mu mpera za 2022.

Twookya ni indirimbo ya Spice Diana imaze umunsi umwe, mu gihe Sipimika ya Sheebah yo imaze ukwezi igiye ahagaragara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger