Rurageretse hagati ya PSG na FC Barcelona barwanira Frenkie De Jong
Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne na Paris Saint Germain yo mu Bufarasa, zikomeje kurwanira Umuholandi Frenkie De Song usanzwe akinira Ajax Amsterdam y’iwabo.
Ikipe ya FC Barcelona yatangiye kwifuza uyu musore ukina hagati mu kibuga guhera mu mpeshyi y’umwaka ushize, gusa birangira idashoboye kumwegukana kuko Ajax akinira yamwimanye.
Iyi kipe y’ i Catalunya yongeye gukomanga muri Ajax ngo irebe ko yabona uyu musore muri uku kwezi kwa Mutarama, gusa birangira ikipe ya PSG yo mu Bufaransa ibyivanzemo ngo irebe ko yamusimbuza Adrien Rabiot wanze kuyongeramo amasezerano.
Amakuru amaze amasaha make acaracara mu binyamakuru bitandukanye by’i Burayi avuga ko De Jong yamaze guhitamo kwerekeza i Paris, gusa Barcelona yo ivuga ko itaracika intege; bityo ko igomba kurwana kugeza ku munota wa nyuma.
Ni mu gihe Ronald Koeman utoza ikipe y’igihugu y’Ubuholandi asanga De Jong na mugenzi we Matthijs de Ligt asanzwe anatoza bazakwicuza kwerekeza muri PSG.
Frenkie De Jong yasihesemo ikipe ya PSG ngo kubera ko ari yo asanga yabonamo umwanya uhoraho wo gukina, bitandukanye no muri FC Barcelona hasanzwe hari andi mazina akomeye byasaba ko barwanira umwanya.
Frenkie De Jong w’imyaka 21 y’amavuko asanzwe akina hagati mu kibuga. Amakuru avuga ko ikipe igomba kumwegukana ari izishyura Ajax Amsterdam akinira angana na miliyoni 75 z’ama-Euros.