AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rurageretse hagari ya Trump na Stormy Daniels ukina filimi z’urukozasoni

Stormy Daniels ukina amafilimi y’urukozasoni yajyanye perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu nkiko amushinja kumusebya yifashishije imbuga nkoranyambaga.

Stephanie Clifford uzwi nka Stormy Daniels yemeje ko yaryamanye na Perezida Trump mu 2006, gusa ngo hari umugabo wamuburiye ko agomba guceceka iby’iryo banga byibura mu myaka itanu yakurikiyeho nyuma y’uko uyu mugore hari amakuru yashakaga guha kimwe mu bitangazamakuru.

Daniels avuga ko uyu mugabo yamuteye ubwoba we n’umwana we w’umukobwa muri 2011 bahuriye muri gare ya Las Vegas.

Ibya Trump na byagiye ahagaragara nyuma y’uko Clifford asabye umwanditsi w’ikinamico kumuhimbira agakino kuri uwo mugabo avuga ko yamuteye ubwoba bari muri Las Vegas amusaba ko ibyo gusebya Trump yabireka mu rwego rwo kudashyira ubuzima bwe mu kaga agira ati” Trump mwihorere. Iyo nkuru yibagirwe.”

Avuga ku by’aka gakino kari karamaze guhimbwa, Trump yagize ati” Ibya kariya gakinamico k’umuntu utarabayeho ni ibinyoma bidafite ishingiro, byifashishije igitangazamakuru ry’irihimbano rigenewe ibigoryi(gusa barabizi)!”

Ku munsi w’ejo ku wa mbere taliki ya 30 Mata 2018 Clifford yatanze ikirego mu rukiko rwa Manhattan avuga ko amagambo Trump yavuze yari yuzuyemo gusebanya gukomeye.

Yagize ati” Trump yakoresheje ama miliyoni y’abamukurikirana ku isi kugira ngo ateshe agaciro ukuri kwatangajwe agambiriye gusebya no kwibasirana”.

Michael Avenatti Uhagarariye uyu mugore avuga ko isura y’umukiriya we yateshejwe agaciro na Perezida Trump, akaba asanga bibabaje kuba Trump yaratesheje agaciro ibyo Daniels yavuze kandi bishingiye ku bigize icyaha yakorewe.

Kugeza ubu Michael Cohen uhagarariye Trump ntacyo aratangaza ku by’iki kirego, gusa hari amakuru avuga ko yishyuye Daniels amadolari 130 000 ngo atazashyira iby’urwo rukundo ahagaragara, ariko ahakana ko yatumwe na Perezida Trump.

Perezida Donald Trump na Daniels bavugwaho kugirana urukundo rw’ibanga mu 2006 gusa Trump ntiyemera ko hari umubano wihariye yigeze agirana n’uyu mugore.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger