AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RURA yatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli nk’uko bisanzwe nyuma ya buri mezi abiri kivugururwa, bikajyanishwa n’uko ibiciro ku isoko mpuzamahanga biba bihagaze.

Guhera taliki ya 16 Ukwakira igiciro ya lisansi kiziyongeraho amafaranga y’u Rwanda 55. Iyo giciro i Kigali ntikigoba kurenza amafaranga y’u Rwanda 1 143 naho mazutu nta cyahindutse yagumye ku mafaranga y’u Rwanda 1 054.

Ibi bikubiye mu itangazo ryasohowe na RURA kuri uyu wa Gatanu, taliki ya 15 Ukwakira 2021, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru wa RURA Dr. Nsabimana Ernest.

Iryo tangazo rigira riti: “Leta y’u Rwanda yigomwe amwe mu mahoro asanzwe yakwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo igiciro cya lisansi aho kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 110 kuri litilo, cyiyongereho amafaranga 55 kuri litiro. Naho ku giciro cya Mazutu, Leta ikaba yigomwe 80 kuri litiro kugira ngo kigume uko cyari gisanzwe.

Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka zashoboraga guturuka ku bwiyongere bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bishobora kubangamira umuvuduko ubukungu bw’igihugu buri kwiyubakaho nyuma yo gukererezwa n’ingaruka za COVID- 19.’’

Ibiiro biheruka byatangajwe ku italiki 14 Kanama 2021 aho mu Mujyi wa Kigali igiciro cya lisansi kuri litiro kitagombaga kurenga amafaranga y’u Rwanda 1 088, naho litiro ya mazutu itagombaga kurenza amafaranga y’u Rwanda 1 054.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger