AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RURA yatangaje ibiciro bishya by’amashanyarazi

Ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi byatangajwe n’urwego ngenzura mikorere (RURA), byagaragayeho kugenda bizamuka bitewe n’urwego ruyakoresha kimwe n’ingano y’ayo rukoresha.

Ku cyiciro cyo mu ngo hariho ibyiciro bitatu ,Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abafite ubushobozi buke bakoresha kilowatt imwe ku isaha (kWh) hagati ya 0-15. Kuri aba, igiciro gisanzwe kuri 89 Frw kuri KWh ndetse nta cyahindutse.

Ikindi cyiciro ni abakoresha kWh hagati ya 15-50, igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kuri kWh kigera kuri 212 Frw, naho abakoresha hagati ya kWh zitarenze 50 cyazamutseho 19%, kiva kuri 210 Frw kuri kWh kigera kuri 249 Frw.

Ku nyubako z’ubucuruzi, abakoresha kWh zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kuri kWh kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha kWh zirenze ijana igiciro cyavuye kuri 222 Frw kuri kWh kigera kuri 255 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yavuze ko ibi biciro bivuguruwe nyuma y’ibiheruka gutangazwa ku wa 13 Kanama 2018, igihe kikaba cyari kigeze ngo igiciro kijyane n’icyo bisaba kugira ngo uyu muriro uboneke.

Yavuze ko byakozwe kugira ngo Ikigo gishinzwe ingufu, REG, kibashe gukomeza gutunganya amashanyarazi, cyane ko nabo icyo “bibasaba mu buryo bw’amafaranga kugira ngo bashobore kutugeza ho umuriro, na byo bigenda bihinduka.”

Yakomeje ati “Icya gatatu ni uko igiciro dutangaza uyu munsi kizatangira gukurikizwa ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, tariki 21 Mutarama 2020.”

Ku ngomero zitunganya amazi n’imashini ziyasunika, Lt Col Nyirishema yavuze ko igiciro cyagumye ku 126 Frw kuri kWh, “kugira ngo bidatuma dusubira mu biciro by’amazi kubera ko umuriro wazamutse.”

Igiciro cy’amashanyarazi ku minara y’itumanaho cyavuye ku 185 Frw kuri kWh kigera kuri 201Frw; ku mahoteli cyavuye ku 126 Frw kuri kWh kigera ku 157Frw; ku bitangazamakuru igiciro cyavuye ku 184 Frw kuri kWh kigera ku 192 Frw.

Aho ibiciro byagabanutse ni ku bubiko bw’amakuru (data centers) aho igiciro cyavuye kuri 222 Frw kuri kWh kikagera ku 179 Frw, no ku bikorwa by’ubuvuzi aho cyavuye ku 192 Frw kuri kWh kikagera ku 182 Frw.

Lt Col Nyirishema yakomeje ati “Mu bitaro usanga bafite imashini nyinshi zikoresha umuriro mwinshi kurusha n’inganda, ariko tugasanga bikora ku buzima bw’Abanyarwanda benshi, twasanze nk’uko Leta y’u Rwanda irimo guharanira kugira ngo Abanyarwanda bose bagire mituweli, bivuze, bagire ubuzima bwiza, ko ibitaro byakoroherezwa n’ubwo atari binini cyane.”

“Twizera ko bifite ingaruka nziza ku banyarwanda bose kuko kwa muganga twese turahakenera, utarwaye arwaza umwana, niko ubuzima buba bumeze.”

Inganda zahawe ibiciro byihariye

Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

Gusa bitewe n’ingano y’amashanyarazi uruganda rukenera ndetse n’igihe ruyakoresha, hagenwe ibiciro bigenda bihinduka bitewe n’igihe hakenerwa amashanyarazi menshi cyangwa make.

Lt Col Nyirishema yavuze ko kugira ngo inganda zikomeze kugendera ku giciro gito mu bijyanye n’amashanyarazi,”Guverinoma y’u Rwanda buri mwaka igenera abafatabuguzi inkunga ingana na miliyari 10.5 Frw mu rwego rwo kubunganira mu kwishyura amashanyarazi.”

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, yavuze ko mu mpamvu zatumye ibiciro by’amashanyarazi bihinduka harimo ibikorwa by’amashanyarazi by’abikorera bagurisha umuriro leta, ugasanga bagiranye na Leta amasezerano mu madolari, ku buryo uko agaciro k’idolari kazamutse ari nako ibiciro mu gihugu bizamuka.

Ikindi ni uburyo mazutu ikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi igenda izamura igiciro, ndetse n’ikiguzi gisabwa mu gukwirakwiza amashanyarazi no gusana imiyoboro y’amashanyarazi.

Gusa yatanze icyizere cy’imishinga mishya idakenera za moteri izatuma haboneka amashanyarazi adahenze, harimo inganda za Rusumo, umushinga wa Nyiramugengeri n’indi, “ku buryo hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibiciro bizagabanuka.”

Ron Weiss yavuze ko intego ikomeje ko kugeza mu 2024 Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho kugeza ubu agera ku baturage 53%, bangana n’ingo miliyoni 1.4. Barimo miliyoni imwe bakoresha amashanyarazi yo ku muyoboro mugari n’ibihumbi 400 bakoresha uw’ingomero nto n’ukomoka ku zindi ngufu.

Biteganyijwe ko igiciro cy’amashanyarazi kizajya gisuzumwa buri gihembwe, kugira ngo hirindwe ko hajya habaho izamuka rirerire bitewe n’igihe byafataga ngo havugururwe ibi biciro.

Imbonerahamwe igaragaza ibiciro bishya

Twitter
WhatsApp
FbMessenger