AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RURA yashyizeho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA), cyamaze gushyiraho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari byarashyizweho muri Mutarama 2017. Ibi biciro bigomba gutangira gukurikizwa kuva ku wa mbere tariki ya 13 Kanama.

Itangazo rigenewe abanyamakuru iki kigo cyasohoye kuri uyu wa gatandatu, rivuga ko Abakoresha umuriro utarenze Kilowati 15 ku kwezi igiciro cyakomeje kuba amafaranga y’u Rwanda 89 kuri kilowati imwe.

Abakoresha umuriro kuva kuri Kilowati 15 kugeza kuri 50 ku kwezi, aba nabo nta cyahindutse kuko ari igiciro cy’amafaranga y’u Rwanda 182 kuri kilowati imwe.

Ku rundi ruhande abakoresha umuriro urenze kilowati 50 ku kwezi, igiciro cyavuye ku mafaranga 189 kuri kilowati imwe kigera kuri 210 y’amanyarwanda.

Ibi biciro byavuzwe haruguru byerekeye abakoresha umuriro w’amashanyarazi mu ngo.

Abakoresha umuriro w’amshanyarazi mu nzu z’ubucuruzi ndetse n’ibigo bya Leta, na bo bashyiriweho ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi. Ku bari muri iki kiciro, abakoresha umuriro uri hagati ya Kilowati 0 na kilowati 100 bazajya bishyura amafaranga 204 aho kuba 189 y’amanyarwanda bari basanzwe bishyura. Abakoresha umuriro urenze kilowati 100 ku kwezi bo bazajya bishyura amafaranga 222 aho kuba 199 yari asanzweho.

Ibindi byiciro byahinduriwe ibiciro harimo iminara y’itumanaho aho umuriro wavuye ku mafaranga 126 ukagera kuri 185, ku nganda z’amazi igiciro cyagumye ku mafaranga 126 ku kilowati, ari na cyo cyagumyeho ku banya mahoteli.

Ni mu gihe kandi ibigo byita ku buzima bizajya byishyura umuriro amafaranga 192 kuri kilowati, na ho ibigo by’itangazamakuru bijye byishyura amafaranga 184 kuri kilowati imwe.

Ku bafite inganda yaba inini, into ndetse n’iziciriritse, umuriro w’amashanyarazi uzajya wishyurwa hagendewe ku ntera y’umuriro zakoresheje ku mwaka. Inganda nto zizajya zigura umuriro ku mafaranga 110 ku kilowati, iziciriritse ziwugure ku mafaranga 87 mu gihe inganda nini zizajya zigura umuriro ku mafaranga 80 ku kilowati.

RURA ivuga ko ibiciro by’umuriro byagabanyijwe mu rwego rwo korohereza abashoramari ndetse no kongerera inganda nyarwanda ubushobozi bwo guhatana.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger