AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

RURA yashyizeho ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli

Urwego ngenzuramikorere RURA rwamaze kuzamura ibiciro bya Peteroli na mazutu, ibi biciro bishya bikazatangira kubahirizwa guhera ejo ku wa gatanu, Tariki ya 04 Gicurasi 2018.

Mu itangazo uru rwego rumaze gushyira ahagaragara rivuga ko igiciro cya Esanse kitagomba kurenza amafaranga y’Amanyarwanda 1065kuri litiro imwe i Kigali, mu gihe igiciro cya mazutu kitagomba kurenza amafaranga 1048 kuri litiro i Kigali.

RURA ivuga ko iri zamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli ryatewe n’uko igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli na Mazutu byamaze kwiyomgera ku rwego mpuzamahanga.

Izamuka ry’ibikomoka kuri Peteroli rije mu gihe hamaze iminsi mike uru rwego ruzamuye ibiciro by’ingendo mu gihugu, aho ibiciro by’ingendo zikorerwa mu mujyi wa Kigali byazamutseho 19%, mu gihe ingendo ziva mu mujyi wa Kigali zijya mu ntara n’iziva mu ntara zijya i Kigali zazamutseho 21%.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger