RURA yahaye gasopo MTN kuri zimwe muri servise zayo zitanoze
Urwego rw’igihugu ngenzuramikorere, RURA, rwamenyesheje ikigo cy’itumanaho cya MTN Rwanda ko ishobora gufatirwa ibihano mu gihe yaba itubahiriza ibyo isabwa.
Mu itangazo RURA yasohoye tariki ya 19 Kanama 2021, yagaraje zimwe muri serivisi zitanoze MTN Rwanda iha abakiriya bayo, zirimo: amarezo make, guhamagara telefone zikikupa no guhamagara amajwi ntiyumvikane ibintu abantu bakoresha uyu murongo batahwemye kwinubira ubudatuza.
Ishingiye ku itegeko N° 006/R/STD-QoS/ICT/RURA/2019 ryo ku wa 30/01/2019 rigenga imitangire ya serivisi nziza za telefone, RURA yasabye MTN Rwanda kuba yakemuye ibi bibazo mu mujyi wa Kigali bitarenze tariki ya 29 Ukwakira 2021 no mu bindi bice by’igihugu bitarenze tariki ya 30 Ugushyingo 2021.
MTN Rwanda nirenza aya matariki itarakemura ibi bibazo, RURA yavuze ko: “Iki gihe nikirenga, ibihano birimo ibijyanye n’amafaranga bizahita bifatwa ako kanya.”
Ibi bihano bizatangarizwa ku rubuga rw’uru rwego nk’uko itangazo ribivuga ku musozo waryo.
Yanditswe na NIYOYITA JEan d’Amour