AmakuruPolitiki

Rulindo:Imodoka nini itwara abagenzi yavaga Kigali-Musanze yakoze impanuka ikomeye

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu Karere ka Rulindo, mu Murenge wa Rusiga habereye impanuka ikomeye ya bisi nini itwara abagenzi.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yabwiye IGIHE ko “nibyo habereye impanuka ikomeye ya bisi itwara abagenzi.”

Kugeza ubu Polisi n’inzego z’ubuzima zageze ahabereye iyi mpanuka ndetse ibikorwa by’ubutabazi birarimbanyije.

ACP Rutikanga yavuze ko hataramenyekana umubare w’ababa baguye muri iyi mpanuka cyangwa uw’abayikomerekeyemo.

Amakuru IGIHE ifite ni uko iyi mpanuka ari iya bisi nini ya sosiyete ya International Express.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger